in

Kabaye: hakozwe ekuteri(ecouteur)zidasanzwe zizajya zifasha abantu kwiyahura(amafoto)

Nyuma y’aho hakozwe isanduku ifasha abantu kwiyahura kuri ubu hakozwe ecouteur nazo zishobora guhitana umuntu.

Mu mwaka wa 2014 nibwo umugabo witwa Palmer Luckey yagurishije igikoresho cye yari yaravumbuye cyitwa Oculus VR (oculus virtual reality screen) icyo gihe yahise agurisha company ye yitwa Oculus kuri Mark Zuckerberg uyu muherwe wavumbuye Facebook.

Luckey icyo gihe yahise ajya kwikoranira n’inzego z’ubutasi bwa America aho abafasha gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu butasi na gisirikare.

Kuri ubu rero Palmer Luckey yongeye gukora agashya maze akora ekuteri idasanzwe aho yemeza ko iyi ekuteri ifite ubushobozi bwo kwica uyambaye mu gihe ayambaye ari gukina umukino kuri mudasobwa (video game) maze agatsinda, icyo gihe ngo nawe ashobora guhita apfa no mu buzima busanzwe. Palmer ati: “ukuntu ibintu bimeze kuri ubu imikino yo kuri mudasobwa igiye kuba iya nyayo, uzajya atsindwa cyangwa akicwa mu mukino, azajya ahita apfa no mu buzima busanzwe ntabindi”

Akomeza avuga ko ukina uyu mukino azaba akoresha ibikoresho byihariye bijyanye nuwo mukino kuburyo aba agomba kuwutsinda byanze bikunze, unaniwe kuwutsinda aba agomba gushakisha inzira zose azajya anyuramo agatoroka byamunanira ekuteri zigahita zimwiyicira ako kanya. Uko bizajya bigenda, izi ekuteri zubatse kuburyo zifitemo ibiturika imbere, nuzajya uba uri gukina maze mudasobwa ikandika iti “game is over” ekuteri izajya ihita ibibona mu masegonda macye maze ihite ituritsa ubwonko bwawe ako kanya.

Uyu mugabo ubwo yatangazaga izi ekuteri yavuze ko yazikoze agamije guha isomo abantu biyita aba mbere ku isi mu gukina imikino kuri mudasobwa aho asobanura ko niba umuntu yiyemera ko azi gukina byanyabyo agomba kuzagerageza uyu mukino nizi ekuteri. Icyakora ku giti cye Palmer Luckey ubwe ntabwo yigeze akoresha izi ekuteri ngo agerageze arebe niba zikora kuko nawe ubwe ashobora kuba afite impungenge ko zamuhitana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kanakuze Salumu
Kanakuze Salumu
2 years ago

Nyamara tuzabonana intare ningwe ziri kwa rubangura zitembera ntawe zirya

Kigali: Umumotari yitwikiye moto ye k’ubushake n’ibyangombwa bimuranga imbere y’abaturage

Hatagize igikorwa abanyeshuri ibihumbi n’ibihumbi bagiye kurara muri stade