Ku munsi w’ejo hashije nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje ku munsi wa 17 aho ikipe ya Kiyovu Sport yakinnye n’ikipe ya APR FC bikarabgira APR itsinze Kiyovu Sport ibitego 3:2.
Umukino urangiye nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yavumbuye ko APR FC yabariye umugono igakinisha umukinnyi bavuga ko atari uwayo.
Kiyovu Sport yahise izamura ikirego ivuga ko APR FC yakinishije Byilingiro Lague uherutse gutangazwa n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden nk’umukinnyi wayo mushya, ubwo bivuze ko atakiri umukinnyi wa APR FC.
Ibaruwa Kiyovu Sports yandikiye uhagarariye FERWAFA iragira iti:”Umukino waduhuje na APR FC byagaragaye ko APR FC yakinishije umukinnyi utari uwa yo.
Dukurikije amakuru tuvana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Sweden aho tariki ya 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter ya yo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wa yo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga ko ikipe ya APR FC ikwiye kudahabwa amanota y’umukino waduhuje na yo uyu munsi (ejo hashize) ku wa 28 Mutarama 2023 i Muhanga.”
“Bwana munyamabanga ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga urutonde rugaragaza ko uwo mukinnyi wavuzwe haruguru ari umukinnyi wa Sandvikens IF, tukaba twatunguwe cyane no kubona anagaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC ndetse akaba yakinnye uwo mukino.”
Nyuma y’ibi kandi Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports, yatangaje ko mu gihe FERWAFA na FIFA batagira icyo bakora kuri APR FC, Kiyovu yiteguye kuba yarega Sandvikens IF muri FIFA.
Juvenal ati:”APR FC yakoze icyaha cyo gukinisha umukinnyi werekanwe n’indi kipe. Twandikiye FERWAFA na FIFA, nibabififika tuzarega Sandvikens muri FIFA.”