in

Joao Felix mu nzira zimusohora muri Atlético Madrid akerekeza mu makipe akina Premier League

Diego Simeone utoza Atlético Madrid imwe mu mpamvu zizatuma Joao yigendera

Joao Felix mu nzira zimusohora muri Atlético Madrid nyuma y’uko bikomeje kutagenda neza zikamwerekeza mu makipe ya Premier League.

Diego Simeone utoza Atlético Madrid imwe mu mpamvu zizatuma Joao yigendera

Umunya- Portugal Joao Felix nyuma yo kugira igikombe cy’isi kiza n’ikipe y’igihugu ya Portugal amakipe atandukanye akomeje kugaragaza kumwifuza cyane ndetse n’ibibazo by’ubukungu bya Athletic Madrid bikamusunikira kwigendera agahunga.
Joao Felix w’imyaka 23 y’amavuko yagize imikino y’igikombe cy’isi kiza cyane ndetse amakipe atandukanye yongera kumushyira mu mpapuro zayo z’abakinnyi yifuza.
Amakuru dukesha Dail Mail aravuga ko Joao Felix amahirwe menshi amwerekeza mu makipe akina Premier League cyane cyane Aston Villa, Arsenal na Manchester United ishaka ku musimbuza Cristiano Ronaldo wamaze kugenda.

Dail Mail kandi ikomeza kwandika ko uretse ubukungu butifashe neza muri Atlético Madrid kubera ko iyi kipe yasezerewe mu marushanwa yose y’Iburayi harimo Champions League ndetse bakabura na Europa league, bakaba bashaka kurekura Joao ngo umushahara ugabanuke ariko akagenda nk’intizanyo muri uku kwa mbere. Diego Simeone utoza Atlético Madrid ngo ntiyifuza ko Joao Felix yaguma gukinira Athletic kuko ngo imikinire ye idahuye n’uburyo Simeone aba yifuza ko abakinnyi be bakinamo.
Atlético Madrid ngo uwaza yifuza Joao Felix yamujyana nk’intizanyo muri uku kwa mbere akishyura Miliyino umunani z’Amayero ndetse akazajya yishyura Joao imishara ye yaburi kwezi kugeza mu mpeshyi ya 2023 aho bazaganira kuba iyo kipe yamugura burundu.

Joao Felix kuva yagera muri Atlético Madrid muri 2019 amaze gukina imikino 94 atsindamo ibitego 24.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alliah Cool uherutse kuzuza inzu ya miliyino 500 yongeye kugaragaza ko ari umujejetafaranga ubwo yari mu gitaramo cya Dorcas na Vestine

AMAFOTO: Iyi myambarire ntisanzwe hari abaje bambaye nk’abakanishi abandi baza bambaye nk’abamotari reba imyambarire abanyamakuru ba RADIOTV10 baje mu kiganiro bambaye