in

Alliah Cool uherutse kuzuza inzu ya miliyino 500 yongeye kugaragaza ko ari umujejetafaranga ubwo yari mu gitaramo cya Dorcas na Vestine

Alliah Cool yatanze Miliyino ebyiri agura Album ya Dorcas na Vestine

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance [Alliah Cool] yaguze Album ya Vestine na Dorcas Miliyoni 2 Frw. Isimbi aherutse kuzuza umuturirwa (inzu) ya Miliyoni 500 Frw.

Alliah Cool yatanze Miliyino ebyiri agura Album ya Dorcas na Vestine

Abantu batandukanye biganjemo ibyamamare batanze inkunga y’amafaranga arenga 15,000, 000 Frw yo gushyigikira impano y’abahanzikazi Vestine na Dorcas bamuritse album yabo ya mbere bitiriye indirimbo yabo “Nahawe Ijambo.”

Iyi nkunga yatanzwe mu gitaramo aba bakobwa bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 bamurika album yabo ya mbere bise “Nahawe Ijambo.”

Dorcas na Vestine bongeye kwerekana ubuhanga bwabo mu kuririmba

Iyi nkunga yatanzwe nyuma y’aho Apôtre Munezero Alice Mignonne yari amaze kwigisha. Nyuma yo kwigisha uyu mubyeyi yagize ati “Uburyo nashatse kubasiga ni uku. Ubuhanuzi bwa mbere bukwereka ko uzakomera ni ugushyigikira abo Imana yakomeje

Isimbi Alliance [Alliah Cool] uherutse kuzuza inzu ya Miliyoni 500 Frw yatanze miliyoni 2 Frw agura album ya Vestine na Dorcas.

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic 2019, yatanze 500,000 Frw agura album ya Vestine na Dorcas

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Manchester City yifatiye ku gahanga umukinnyi w’umwongereza amwangira ko akina kubera umubyibuho ukabije yavanye mu gikombe cy’isi

Joao Felix mu nzira zimusohora muri Atlético Madrid akerekeza mu makipe akina Premier League