Umunyamideli wabigize umwuga Jay Rwanda ari mu rukundo n’inkumi yitwa Isimbi banaherutse kugaragara bari kumwe mu birori by’isabukuru ye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jay Rwanda aherutse gusangiza abamukurikira ifoto y’uyu mukobwa bari kumwe maze ayiherekeresha indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo ubona ko bizihiwe cyane.
Amakuru dukesha INYARWANDA avuga ko Jay Rwanda na Isimbi bamaze igihe bakundana ndetse kenshi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye.
Urukundo rwabo rwabaye akarusho ku munsi w’isabukuru ya Jay Rwanda ubwo kuri uwo munsi udasanzwe we, umukobwa yambitse impeta mu myaka ibiri ishize witwa Carmel atigeze ahagaragara ahubwo hakagaragara uwitwa Isimbi yanakunze kwerekana kenshi.
Kugeza ubu Jay Rwanda nta kintu yari yatangaza ku bivugwa ko yaba yaratandukanye na Carmel yambitse impeta, akajya mu munyenga n’undi mukobwa witwa Isimbi.
Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu basore b’ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryabereye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.