in

Yasinziriye ubwo yari agiye gutanga ikiganiro n’abanyamakuru none yabaye igotaramo (Videwo)

Umutoza wari uwa As Kigali, Mike Mutebi, ahora agaragara arimo asinzira aho ari hose kugeza naho asinzira mu mukino hagati.

Mike Muteibi ukomoka muri Uganda yatoje amakipe agiye atandukanye aho arimo: KCCA yo muri Uganda, akaba yaragizwe umutoza wa AS Kigali muri Mutarama 2022.

Kuva yagera muri iyi kipe, abakinnyi bavuga ko akoresha imyitozo arimo asinzira ndetse ko akazi kenshi gakorwa n’umwungiriza we, Mayanja, gusa ibi bamwe babanje kubifata nko kumusebya.

Gusinzira kwe ntabwo bikiri inkuru mbarirano ahubwo bisigaye bigaragarira buri umwe wese, bamwe mu bakinnyi bakaba bavuga ko nta kuntu batsinda mu gihe nta mutoza bafite.

Nta kintu ubuyobozi bwa AS Kigali bwigeze buvuga kuri iki kibazo niba bukizi cyangwa butakizi.

Iyi kipe yamaze gutandukana n’uyu mutoza kuko bigaragara ko nta mbaraga zo gutoza yari agifite.

Amakuru avuga ko ibi bintu by’ubunebwe no gusinzira mu kazi, abyize ageze mu Rwanda kuko ahandi hose yaciye ntago byamubagaho.

Mu mikino 6 ya shampiyona AS Kigali iheruka gukina, yatsinzemo umukino umwe bananya 5 batsindwa 1.

Mike Muteibi uretse kuba yaratoje ikipe ya KCCA na SC Villa z’iwabo muri Uganda, yanabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes).

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jay Rwanda ari mu rukundo n’ikindi kizungerezi nyuma ya Carmel yambitse impeta (Amafoto)

Abafana ba APR fc bakoze igikorwa kidasazwe