in ,

Iyumvire uko ubu ibibera mu rugo rwa Riderman n’umukunzi we ari ibindi bindi

Nyuma yuko umuraperi  Riderman bamwe bita Rusake atwaye Miss Agasaro Nadia Farid yaramaze kumutera inda,hari bamwe bavugaga ko amutwaye ari ukubura uko agira mbese ari ukugira yikize ikimwaro bashaka kumvikanisha ko atamukunda,Dukurikije amakuru YEGOB.RW ifite ubu aba bose icyo batamenye ni uko urukundo rwa Rusake na Miss Nadia rwasumbaga inda yari yaramuteye ndetse rwageraga kure birenze uko babicyekaga, dore ko rukomeje umuvumba rwahoranye.

Umwe mu nshuti z’uyu muryango yabwiye YEGOB.RW ko urukundo Riderman yari afitiye Agasaro rwikubye incuro nyinshi nyuma yuko babanye ndetse ngo babana hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi,ngo uko bwije n’uko bucyeye barushaho guteteshanya.

Ati: Urukundo rwa Rider na Nadia rwikubye incuro nyinshi kuva igihe barushingiye,umwana babyaranye yabaye ipfundo rirushaho kubahuza ku buryo ubona Nadia aba mushya buri munsi mu maso ya Riderman,bateteshanya buri munsi mbese ubona ituze n’urukundo ari byose  mu rugo rwabo…ndetse ntibizabatungure nimubona Farid yibarutse undi mwana mu gihe kidatebye

Iyi nshuti yabo yakomeje guhamiriza YEGOB.RW ko Riderman na Nadia babanye neza cyane ndetse ubona iyo bari kumwe baba bongorerana bakamwenyura iti” biragaragara ko koko bahisemo kubana akaramata,baracyarebana mu maso bakamwenyura,bakongorerana bagaseka mbese ubona iteka bafitiranye urudashira”

Urukundo ni rwose koko mu rugo rwa Rusake ndetse umufasha we ,Nadia aherutse kwishyirira hanze ifoto yakoze ikimenyetso cy’umutima n’intoki we n’umugabo we,maze ayiherekesha amagambo agira ati”Aranyuzuza nkamwuzuza”

amaalla

Imbuto y’urukundo rwa Nadia na Riderman ni umwana w’umuhungu wabo ,Rusake akunda cyane ndetse ubwe yabyeretse abamukurikira kuri instagram basaga ibihumbi 32 ubwo yaberekaga ifotoye maze akagira ati”Iyo asetse umutima wanjye wuzura umucyo”amakala

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mukobwa benshi bemeza ko ari we ufite ikibuno kinini kandi cyiza mu Rwanda yatangaje IBANGA yakoresheje ngo akibone benshi basanga bari mu buyobe

Dore uburyo wakimenyera ko umukunzi wawe yatakaje ubusugi rugikubita