in ,

Iyumvire uko Chris Brown agiye gufatana mu mashati n’undi muraperi kubw’umukobwa

Byatangiye ari imikino none bigiye kuvamo urugamba:

Image result for soulja boy vs chris brown

Nyuma yuko umuraperi Soulja Boy akunze ifoto ya Karrueche Tran (wahoze akundana na Chris Brown) Ngo Chris yahize yihutira guhamagara Soulja amutonganya,ibi byababaje Soulja maze ahita afata umwanzuro wo gukwena no kwihanangiza Brown yifashishije imbuga nkoranyamabaga.

Karrueche Tran and Chris Brown

Ndetse ageza aho atumira Chris ngo bakine umukino njya rugamba aho gukomeza guterana amagambo dore ko Brown nawe yari yakomeje kumushyogoza amubwira ko yikurura kuri buri mukobwa wese udafite uwo bakundana

Kwandagazwa na Soulja byababaje Chris maze afata umwanzuro wo kumwemerera ko bava mu magambo maze bagatangira ibikorwa,Brown yifashishije instagram ye yagize ati”Now that we have your undivided attention, boxing match set….[]Legally. Man to Man. No more dissing and no more talking. We in the ring with it. Challenge accepted”

Ugenekereje ati”znoneho kuba mudukurikiye ubutareba kuruhande,Umukino w’igipfunsi wateguwe byemewe n’amategeko. Umugabo ahangane n’undi.Ntakongera gushyogozanya ntano kongera kubivugaho cyne.Tugiye kwinjira Ring …[]”

Mbere yuko bemeranywa kuzaterana ibpfunsi,babanje gusererezanya ku mbuga  nkoranyambaga bifata intera yo hejuru.

Chris Brown ati”Imicongere y’musatsi wa Soulja Boy umeze nk’imiririmbire ye ”

https://www.instagram.com/p/BO0U5bqlXZ7/?taken-by=chrisbrownofficial

50 Cent yahise afata inyambere mu gushyigikira uyu murwano bivugwa ko uzaba mu kwezi kwa Werurwe 2017 ndetse ngo ashyigikiye Soulja ku buryo azamushyiraho $100,000.

Soulja w’imyaka 26 na Chris w’imyaka 27 bavuzweho gucyocyorana birenze urugero ariko mbere yabyo Soulja yashinjijwe gukoresha uburyo bwose burimo gutegura imikino ya Basketball no kwibeshyera ko atereta abakobwa b’abastar kugira ngo aramire umuziki we byagaragaraga ko wazimye

Snoop Dogg, Chris Brown, Soulja Boy and French Montana
Snoop Dogg, Chris Brown, Soulja Boy na French Montana

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Paul pogba agiye gukurwa ku gahigo k’umukinnyi uhenze ku isi

Burundu: Nicki Minaj ateye utwatsi Meek Mill nyuma y’umwaka bakundana (Umva uko bimeze)