in ,

Iyumvire uko Anita Pendo n’umusore bumva uburyohe bw’urukundo buri uko bwije n’uko bucyeye ariko akamukinga mu maso

Nta minsi myinshi ishize YEGOB.RW ibagejejeho ko Anita Pendo afite umukunzi,nyuma gusa y’amezi 5 bamenyenye ibyabo byarenze gusohokana kuko twanababwiye ko batangiye gutegura kuzarushinga gusa igikomeje gutera amatsiko abakunzi b’iyi couple ni uko abahisha isuro y’uwo akunda cyane ndetse ko n’itangazamakuru rikaba ritarabasha kumutahura.

 

aalal-horz

Amakuru atugeraho yemeza neza ko Anita n’umukunzi we ngo basohokana hafi ya buri week-end zose gusa igikomeje gutungura abantu  barimo n’inshuti z’uyu mukobwa za hafi ngo n’uko yanze kubereka uyu musore maze akababwira ko ari ukurinda  ubuzima bw’urukundo rwe itangazamakuru.

Anita ngo usohokana n’uyu musore mu masaha akuze y’umunsi ngo basohokera ahantu hatekanye kandi hatari urujya n’uruza rw’abantu kugira hatagira ubanagaho akajosho cyangwa akabafotora maze bigacengera mu itangazamakuru,ndetse nawe ubwe iyo agize ngo ashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore amupfuka mu maso ku buryo ntawe umumenya maze amatsiko agakomeza kuba menshi mu bakunzi batari bacye b’uyu mukobwa.

 

ajakalla

Imwe mu nshuti za Anita Pendo yakomeje yemereza YEGOB.RW ko ubukwe bwa Anita n’umukunzi we ntakabuza butazarenza uyu mwaka uje wa 2017 ni hatagira kidobya ibwijandikamo ,iti ” Ubukwe bwabo bushobora kutazarenza 2017 nihatagira kidobya ijya mu byabo,ndetse batangiye kubiganiraho nk’uko iyo muganira na Anita we ubwe acishamo akabikwibwirira ariko ntiyerure neza”

Birashoboka cyane ko Anita yaba agiye gutanga Nizzo nk’umwe mu bastar bigeze gukundana kakahava kurushinga ,ariko kandi ntawe byatungura kuko we umusore yabonye ubu amurutira imodoka kabone nubwo yigeze kuvugira kuri Magic FM  ko uwamuhitishamo hagati y’imodoka n’umugabo yahitamo imodoka.

Ndetse nubwo ntawe uramenye izina rye cyangwa isura ye we yemeza ko ntawe yamunganya.Anita ubwe yiyandikiye kuri instagram ati” Umugabo wanjye ntawe nteze nzamugereranya nawe ….[] 😀😀😀😀🙈🙈”

ruikaal

Bisa naho ibyo Kelly Price yaririmbye ko byamunaniye mu ndirimbo ye ” I can’t hide” ,Anita we yabigerageje cyangwa se ari igihe kitaragera, Kelly yagize ati” i  can’t hide the way I’m feeling inside,The pain is killing me ,Cause I want to let the world know ,It’s you I’m lovin’,I can’t hide the way I’m feeling inside =  nsinabasha guhisha uko niyumva mu mutima,ububabare burandembeje,kuko nshaka ko isi imenya ko ari wowe nkunda,ntabwo nahisha ibyumviro byanjye”

https://www.youtube.com/watch?v=s5cqyratAaM

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere mu mateka Pep Guardiola yagaragaje ubwoba budasanzwe mbere y’umukino atarakina

Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru #18 (amafoto)