in ,

Iyumvire ubutumwa bukomeye Sergio Ramos yahaye mugenzi we Cristiano Ronaldo

Nyuma yuko umutoza Zidane ahamagaye Cristiano Ronaldo kugirango baganire ku kibazo cye cyatunguranye mu itangazamakuru, ndetse na bamwe mu bayobozi ba Real Madri bakagerageza kuvugisha uyu musore kugirango barebe uko bakumvikana, kurubu n’umukinnyi mugenzi we Sergio Ramos nawe yagize byinshi amwisabira nka Captain w’ikipe ya Real Madrid ndetse n’inshuti ye.

 Ronaldo Ramos  (Reuters)

Inkuru dukesha Televiziyo ya El Golazo de GolTV ubwo yaganiraga na Ramos mu kiganiro bamutumiyemo, uyu musore yashimangiye ko nawe yumvishe ibyo mugenzi we ari gushinjwa n’inkiko zo muri Espagne ndetse ko byanamubabaje kumvako uyu musore icyaha nikimuhama azava mu ikipe ya Real Madrid, gusa Ramos yatangaje ko azakora ibishoboka byose nk’umukinnyi mugenzi we abashe kumvisha Cristiano ko igisubizo atari ukuva mu ikipe ahubwo ko agomba kwihagararaho akagaragaza ukuri kwe kuko nawe ashimangira ko uyu musore nta misoro yanyeereje, anemeza ko yamuhamagaye amwihanganisha kandi amusaba gutuza no gukomera akabanza agakina imikino ya Confederation ubundi ibindi bibazo akazabikemura yitonze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto reba uko Maman wa Jay Z yari yambaye aje gusanganira abana b’impanga Beyonce aherutse kubyara

Umukinnyi Emery bayisenge yivuruguse mu byondo abantu barahurura (video)