in ,

Mu mafoto reba uko Maman wa Jay Z yari yambaye aje gusanganira abana b’impanga Beyonce aherutse kubyara

Ni mu minsi ishize havugagwa ko Jay Z na Beyonce bamaze kwibaruka abana babiri b’impanga. Nyuma yaho gato abantu bakomeye hirya no hino bagiye baza gusanganira abo bana ndetse no kwishimana n’imiryango ya Jay Z ndetse na Beyonce kubw’abo bana bari bamaze kwibaruka. Maman wa Jay Z witwa Gloria nawe ni umwe mu bambere baje gusanganira abana b’impaga Beyonce aherutse kwibaruka gusa imyambarire ye yatumye abantu bibaza byinshi ndetse abenshi barikanga.

Jay_Mom_Arguing2

Jay_Mom_Arguing1

Jay_Mom_Arguing3

Nkuko amafoto abigaragaza biragaragara cyane ko Maman wa Jay Z atari yambaye imyambaro ikwiriye yo kujya gusanganira abuzukuru be. Iyi myambarire ya Maman wa Jay Z yavuzweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye biri hirya no hino ku isi abenshi bakomeza kuyinenga bavuga ko idakwiriye. Tubibutseko abana b’impanga Beyonce aherutse kubyara bakiri mu bitaro aho bagikorerwa ibizamini bitandukanye kuko batavukiye igihe nyacyo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyiza bya TOASTMASTERS mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba

Iyumvire ubutumwa bukomeye Sergio Ramos yahaye mugenzi we Cristiano Ronaldo