Twabagejejeho neza ko umukobwa wa Barack Obama yari kumwe n’umuraperi witwa Taylor Bennet ubwo  yabyinaga mu iserukiramuco rya Lallapalooza  ndetse akanahatumurira ku gatabi.
Ubu biremezwa ko uyu musore yamaze gupimwa agasangwa ibimenyetso simusiga bihamya ko afata ikiyobwabwenge cya Marijuana ndetse bamwe biribaza niba hadakurikizaho gupima Malia .
Amakuru dukesha Radaonline akemezwa na morningnewsusa avuga ko mu minsi mikeya ishize aribwo Taylor yapimwe maze mu maraso ye hagasangwamo “THC50,†ariyo Marijuana. Ni nyuma yuko yari yamazwe guhanwa n’urukiko azizwa guhohotera umugabo w’umunyantege nke bahuriye mu kabyiniro.
Reba icyo umusore wari kumwe na Malia Obama akurikiranyweho n’urukiko
Ku kuba hari ibinyamakuru byuririye kuri ibi bikavugwa ko na Malia Obama  nawe ashobora gupimwa iki kiyobyabwenge bihakanywa na benshi ngo bitewe n’ubudahangarwa umuryango akomokamo ufite.
Kubibaza inkomoko y’ubushuti bwa Taylor Bennett na Malia Obama  twababwira ko imiryango yabo ari inshuti ndetse ngo se wa Taylor witwa Williams-Bennett yahoze akorana na Obama by hafi ndetse ngo mu gihe Obama yiyamamarizaga kuyobora USA ,Williams yamwamamazaga muri Leta ya Illinois  nk’uko Washington post ibitangaza.