Ku wa gatandatu ubwo Real madrid yatsindaga Valence 2-1 ,umusore Cristiano Ronaldo wafunguye n’amazamu muri uwo mukino yanditse amateka ashyiraho agahigo kari kamaze imyaka .
Akaba yarujuje ibitego 367 ahita aza imbere ya Jimmy Greaves wakiniye ikipe ya Tottenham ufite 366 mu gihe mukeba we Lionel Messi afite 346.

Cristiano Ronaldo uretse kuba ari we ufite ibitego byinshi muri shampiyona 5 zikomeye i Burayi ni nawe ufite ibitego byinshi mw’irushanwa rya Champions League aho afite 101 .