Kaminuza yo mu gihugu cy’Ubushinwa yitwa Minzu yashyize ubushakashatsi hanze yakoze bwagaragaje ko kunywa ikinyobwa cya Cola Cola na Pepsi ku mugabo bishobora kongera ingano y’ubugabo bwe bwo hasi (amabya ) ndetse n’imisemburo iturukamo.
Ni ubushakashatsi bwakozwe mu minsi 15 nk’uko ikinyamakuru The New York Post dukesha iy’inkuru kibivuga , aho ngo bafashe abagabo babagabanya mu bice 3 , birimo abanywaga amazi , Coca na Pepsi , babapima ingano y’ubugabo bwabo barangije batangira ubushakashatsi
Babikoze mu gihe cy’iminsi 15 icyakora nyuma yaho basanga ubugabo bwa banyweye Coca Cola na Pepsi muri iyo minsi 15 ugereranije n’abanyweye amazi butandakanya cyane kuko ubugabo (Amabya) y’abanyweye Coca na Pepsi bwari bwiyongereye ku kigero cyo hejuru.
Ndetse muri iyi nkuru banavuga ko ku bantu banyweye Coca Cola na Pepsi imisemburo yabo yari yiyongereye ku gipimo cyo hejuru.