in

Itsinda rya Heavy Sound ryibasiye bikomeye Ish Kevin,B Threy na Bushali

Itsinda rya Heavy Sound rigizwe n’abasore batatu bose babarizwa i Nyamirambo ryibasiye abahanzi barimo:Ish Kevin,B Threy na Bushali bavuga ko igihe cyabo cyarangiye icyabo nabo kigeze ngo bereke abanyarwanda icyo bashoboye.

Abasore bagize itsinda rya Heavy Sound.

Mu kiganiro bagiranye na YegoB bavuze ko bashaka kwerekana impano zabo bakomeza bavuga ko baje mu muziki guhangana na Loud Sound ibarizwamo Ish Kevin,Kenny K Shoot,Logan Joe,Ririmba n’abandi bavuga ko bose ari abaraperi ko ntacyo abo bahanzi babarusha usibye ko babatanze mu muziki ariko kugera nubwo baje nyuma bagiye gusiba icyoho k’igihe batari bahari.

Bagize ati:”Tuje mu muziki nyarwanda dushaka kwerekana impano zacu turi abahanzi babahanga muri byose tuje gusiba icyuho k’igihe tutari turi mu muziki abasore bo muri Loud Sound barababeshye tuje guhangana nabo usibye ko ntabyita guhangana kuko ntacyo baturusha uretse kuba baradutanze mu muziki ibyo rero ntacyo bivuze yari igihe cyabo natwe igihe cyacu cyageze n’iki ahubwo abakunzi b’umuziki nyarwanda n’ibicare batumve naho abahanzi nka B Threy, Bushali na ZeoTrap nabo nibicare bige”.

Iri tsinda rya Heavy Sound kugeza ubu rifite indirimbo eshanu bahereye ku ndirimbo yitwa “Nibande” bakorikizaho iyitwa “Jyambere” bakora iyitwa “Kabiri” ariyo bari gukorerera amashusho nyuma bakora “Nitwe” bakoreye kwa Producer Kina Beat ndetse na “Ndarambiwe” nayo bari gufatira amashusho bitegura kuyishyira hanze mu minsi iri mbere nyuma yo gusohora “Kabiri” bemeza ko amashusho yayo yatangijwe gufatwa ubu bari kuyatunganya.

Umuhanzi G_Lay umwe mubagize itsinda rya Heavy Sound.

Aba basore bitwa Heavy Sound ku mbuga nkoranyambaga zabo zose bavuga ko bashaka gukora umuziki wabo kinyamwuga ndetse ko ariyo ntego yabazanye bitandukanye n’abandi bawukora bagamije kwishimisha.

Kanda hano munsi urebe indirimbo zabo:

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Humble Jizzo akigera i Kigali yakiriwe n’uwo afata nk’umuvandimwe we -Ifoto

Isengesho ry’umunyabyaha ni iki?