in

Iteye nk’ingoro y’abami! Mu mafoto dutemberane inzu y’akarataroneka Cristiano Ronaldo agiye kujya abamo muri Arabia Saudite

Cristiano Ronaldo umukinnyi ukomoka muri Portugal akaba ubu akina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nassr, agiye kujya atura mu nzu iteye nk’ingoro y’abami.
Al Nassr ikina muri shampiyona ya Saudi Arabia, yakoze amateka isinyisha umukinnyi uri mu babayeho bakomeye ku isi, Cristiano Ronaldo. Kuva yatangazwa ko ari umukinnyi wa Al Nassr, abafana bayo bamaze kwikuba cyane.


Ku rubuga rwa Instagram abakurikira iyi kipe bamaze kwikuba inshuro zirenga 12 kuko bamaze kugira abarenga Miliyoni 10 babakurikira. Cristiano Ronaldo kugeza ubu niwe mukinnyi uzajya uhembwa amafaranga menshi ku isi mu mupira w’amaguru kuko azajya afata arenga Miliyoni 200 z’amayero ku mwaka mu gihe kingana n’imyaka 2.5 yasinye.
Hoteli Ronaldo agiye kujya abamo muri Arabia Saudite

Cristiano Ronaldo nyuma yuko azajya ahembwa ibifurumba by’amafaranga, azajya aba mu nzu ihenze cyane we n’umuryango we. Kugeza ubu umuryango we ndetse nawe ubwe bari kuba muri hoteri y’inyenyeri 5 ndetse ikaba n’inzu ndende iri muri Saudi Arabia.

Inzu iri kurarwamo na Cristiano Ronaldo ifite ibyumba bitandukanye harimo icyo kuraramo, icyo kuriramo, icyo kwakiriramo abashyitsi, icyumba cy’ibiro byigenga ndetse n’icyumba cy’itangazamakuru.

Iyi hoteri izajya iha Cristiano Ronaldo ubwoko bw’ibiryo bitandukanye birimo: ibituruka muri China, Japan no mu Buhinde. Iyi nzu y’ibyumba 17, azajya ayishyura ibihumbi 250 by’amayero ku kwezi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akamwenyu kari kose kuri Chris Brown wizihizaga isabukuru y’umukobwa we na Diamond Brown

Byari umunezero mu bukwe bwa Munyaneza Landry na Cyuzuzo bazwiho kubyina gakondo bagashimisha benshi