Chris Brown yakoreye ikirori kidasanzwe umwana we wujuje umwaka umwe byari bimeze nk’ubukwe
Uyu mwana witwa Lovely Symphani Brown wujuje umwaka umwe ni umwana wa gatatu wa Chris Brown yabyaranye n’umunyamideli Diamond Brown bamaze imyaka 3 bakundana.

Lovely Symphani Brown yujuje umwaka umwe w’amavuko
Ibi birori by’isabukuru ye byabereye mu rugo rw’uyu munyamideli Diamond ruherereye mu mujyi wa Los Angeles mu gace ka Calabasas. TMZ yatangaje ko Chris Brown yitabiriye ibi birori mu byishimo byinshi ndetse ko yaherekejwe n’imfura ye Royalty Brown wagaragaye agirana ibihe byiza na murumuna we Lovely Symphani Brown wuzuje umwaka umwe.