Umuhanzi Israel Mbonyi uri kubarizwa mu gihugu cya Australia yabajije ibibera mu tubyiniro tw’ijoro (night clubs) cyane ko nk’umukirisitu atarakandagira ahari utu tubyiniro ngo yinjiremo amenye ibiberamo.
Abinyujie ku rubuga rwa twitter , Israel Mbonyi yagize ati:” Sinari nagera muri night club, Ubundi haberamo ibiki ? ,nyuma yo kubaza iki kibazo abakunzi b’uyu muhanzi bahise bamusubiza ibirayo banamubwira ko iyo inzoga zaryoshye n’indirimbo ze usanga bari kuzikina muri night clubs.
Uwitwa Olivier yagize ati:“Indirimbo zawe nizo zigezweho muri night club uzabasure” , ni mugihe uwitwa Muhoza Prince we yagize ati:“Uzajyeyo urebe! Nizawe iyo zaryoshye barazikina ! Bakubonye bakwizihirwa ugashiduka ukoze igitaramo utateganije”
Sinari nagera muri night club,
Ubundi haberamo ibiki ? 😂— Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) January 27, 2023
Uzajyeyo urebe! Nizawe iyo zaryoshye barazikina 😂! Bakubonye bakwizihirwa ugashiduka ukoze igitaramo utateganije 😂
— Muhoza Prince (@Muhozaprince07) January 27, 2023