in ,

Isomere ikintu gisekeje cyane Arsenal isabye Alexis Sanchez nk’amahirwe ya nyuma

Mu gihe hamaze iminsi umusore ukinira ikipe ya Arsenal,Alexis Sanchez avugwa kuva muri iyi kipe aho ashakishwa n’amakipe akomeye nka Bayern Munich,Manchester City ndetse na PSG,ikipe ya Gunners ntago iriheba ko yarangije kubura iyi ntwalo yayo y’imyaka 28.

Uyu musore ufite amasezerano azarangira umwaka utaha muri 2018 mu kwa 6,iyi kipe ishaka kumugumana kugeza ayo masezerano arangiye byaba byiza kurushaho ikamwongeza andi ariko uyu musore yavuze ko azongera amasezerano ari uko bamuhaye umushahara mwinshi ibintu biri kugora Arsenal.

Gusa ariko niyo yagenda,ikipe ya Arsenal iri gusaba Sanchez kujya mu yindi kipe itari iyo mu Bwongereza,aho PSG ihita ihabwa amahirwe menshi cyane yo kujyana uyu musore kuko Bayern yo itakimushaka cyane nka mbere.Pep Guardiola akaba ashaka kwibikaho uyu musore nubundi yigeze gutoza muri FC Barcelone.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko kwambara amajipo y’impenure ari ishyano riri kugwira umuryango nyarwanda

Inkuru ishyushye-FC Barcelone ikoze ikosa ryatuma Manchester United yegukana Neymar bitayigoye