in ,

Inkuru ishyushye-FC Barcelone ikoze ikosa ryatuma Manchester United yegukana Neymar bitayigoye

Umusore w’imyaka 25,Neymar Jr ukinira ikipe ya FC Barcelone ariko umaze igihe ashakishwa na Man Utd,ashobora gushishoza agasanga atazaba umukinnyi ukomeye kw’Isi mu gihe agikinana na Messi wongeye amasezerano kugeza 2021.

Neymar nubwo azi gukina,benshi bemeza ko ari we ahazaza ha ruhago nyuma ya Messi na Cristiano Ronaldo,ariko abantu basesengura ruhago bakemeza ko gukina mu kwaha kwa Messi bidahagije ko agomba kujya mw’ikipe akina ari we kizigenza.Ibi bikagaragara cyane ukuntu aheka Barca iyo Messi yavunitse.

Kwongera amasezerano kwa Lionel Messi kugeza 2021 aho Neymar azaba afite imyaka 29 ntago azaba akiri umusore akora ibyo akora ubu,bikaba byatuma atekereza ku kujya i Manchester dore ko n’ibibazo by’imisoro aregwa muri Espanye bitamworoheye.

Manchester ikaba igishaka uyu musore nyuma yo kubura Antoine Griezmann nubwo Neymar kumukura muri Barca bisaba byibura Miliyoni 220 z’ama euro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ikintu gisekeje cyane Arsenal isabye Alexis Sanchez nk’amahirwe ya nyuma

Inkuru Ishyushye-Ikipe ya Manchester United ikaba yibitseho rutahizamu yifuzaga cyane