in ,

Iyumvire uko kwambara amajipo y’impenure ari ishyano riri kugwira umuryango nyarwanda

Muntu yambaye mu myaka iri hagati ya 500,000-100,000 ishize,Nk’uko Inventor ibitangaza  ngo muntu yabonye kwambara abikeneye dore ko yabanje kubunga mu mababi y’ibiti ndetse akabishishura adasize impu z’inyamaswa kugira ngo abone icyo akinga ku ruhu rwe  maze arurinde izuba ndetse ahishe ibice by’ibanga by’umubiri we bityo yirinde ipfunwe ku maso mu gihe agenda mu nzira.

Nyuma yo kuva ku ruhu rwakingirizaga ibice by’amabere(ku bakobwa ) n’igitsina  (ku bakobwa n’abahungu)  haje imyenda yakingirizaga umubiri we wose  maze aratuza.

Uti imyambarire yahindutse gute ?

Uko iminsi igenda iha indi niko iterambere ryagiye riza ni  nako imyenda abanyarwanda bambara igenda  ihinduka buri munsi,ku bibona byakorohera kuko ugiye no mu bigo by’amashuli itandukaniro wabanza kubona riri ku myambarire ,kuko ugereranyije no mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize uburebure bw’amajipo yambarwa bwagiye bugabanuka  ku kigero giteye inkeke

Ese byatewe n’iki ?

Uko kureba televiziyo byaje  ndetse  muntu akajya kuri murandasi ndetse agakurikirana ibibera ku isi mu buryo bworoshye, guhaha imyambaro yigana ibyo ab’i mahanga bambara byaroroshye dore ko na murandasi ubwayo ubu yabigize nko guhumbya.maze umukobwa wari usanzwe yambara yikwije  atinyuka kwambara nk’abo mu burengerazuba bw’isi (USA) cyangwa i Burayi.

Imyambarire ibintu yagiye idogerezwa  no kumulika imideli  ndetse no kurimba.

Ubwo abarimba n’abanyamideli  i Burayi no mu burengerazuba bw’isi bambara imyambaro idafite icyo itwaye imico yabo harimo no gukoresha ibice by’umibiri yabo bamamaza ndetse bamwe ntibatinye gutanga amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa imyenda y’imbere kugira babone indamu,ubu ibi nibyo bya twototeye kuko bamwe mu biyita abanyamideli i wacu nabo batangiye kugaragaza ibirango by’ubwiza ku mibiri yabo ntacyo bikanga kandi bitandukanye n’umuco wacu karande.

 

Abambaraga amajipo abakwiye  babonye uko abakobwa bo mu burasirazuba bw’isi  binjira mu nzu z’imyidagaduro yaho nka Time Square ,Madison Square Garden…n’izindi ndetse bababonye mu mafilme biyambitse uko imico yabo yemera maze bagana mu masoko bahaha ya myenda mujya mubona bambaye,irimo na ya majipo n’amakanzu  bambara maze bakicarana urwicyekwe ,birunda runda buri uko umutima uteye ndetse rimwe na rimwe bagasebera mu maso y’ababareba n’ubwo ngo zidakora ababyinnyi nk’abarebyi.

 

Abambara amajipo magufi bihanganira isoni bibatera 

Mu kiganiro YEGOB.RW yagiranye n’umwe mu basaza basobanukiwe n’umuco nyarwanda,Kabare yavuze ko biteye isoni kubona urubyiruko na bamwe mu bakuru  b’iki gihe baradukiriye kwiyambika ubusa kurusha ibindi byose.

Kabare ati” Narumiwe ubwo nari ninjiye mu modoka mva ku Gisozi nerekera mu Mugi  nicaranye n’umugore ukuze ndetse ari kumwe n’uwagaragaraga nk’umugabo we,gusa ijipo yari yambaye iragatsindwa  n’agasani ..[] yagendaga yirundarunda mu modoka,ubwo  abantu bamwegezagayo ngo basohoke mu modoka,yabaga arwana n’ijipo mbese ubona asa n’uwihanganiye kwambara ijipo igaragaza hejuru kure y’intege ze maze akagenda agundagurana nayo, ayizamura agira ate “

 

Kabare yakomeje ashimangira ko nubwo nawe atavuga ko abakobwa bakwiye kwambara imyambaro nk’iyo abo hambere bambaraga ariko ngo ntabwo kurimba bivuze kwiyandavuza cyangwa gutera isoni abihitira.

 

Ijipo ngufi ikibazo ku muryango nyarwanda

Mu kiganiro YEGOB.RW yagiranye kandi n’umukecuru Uwamahoro w’imyaka 88,yavuze ko biteye inkeke kubona usibye n’abakobwa bavuga ko bagendana n’ibigezweho ngo na banyina batangiye kwambara ibyo wabona ugakinga urushyi ku munwa.

ati ” Mperutse kujya ahantu mu bukwe gusa usibye abana b’abakobwa nahabonye bambaye impenure nabonye hari n’abagore bataye umuco bambara amajipo atabemerera no kwicara ku buryo nendaga kwifata ku munwa “

 

Ijipo yabaye ikibazo ku bana n’abakuru

Mu  bana bafite hagati y’imyaka 10-16 twabashije kubaza uko bitwara iyo babonye ba nyina cyangwa abavandimwe cyangwa ababyeyi  babo  bambaye imyenda migufi ,70% basubije ko bibabangamira ndetse ko rimwe na rimwe bakurizaho gukubitwa bashinjwa kurunguruka abo baba bari kumwe bambaye amajipo cyangwa amakanzu magufi biyete ubwoba,naho 30% baryumyeho banga kugira icyo bavuga.

 

Muntu akwiriye kwambara ate kugira atabangamira umuco n’abanyagihugu ?

Buri wese aho ava akagera agira imyambaro akunda ndetse bamwe bavuga ko kwambara neza ari ukwambara ibibahesheje amahoro ariko byabahesha amahoro bya reka kwambara neza n’ukwambara imyenda ihesha uyambaye icyubahiro ndetse ikubahisha umuco n’uburere bw’igihugu. guhitamo umwenda ukwiye kandi n’uguhitamo umwenda uzambara abana bato,abasaza n’abakecuru  ndetse na bamwe mu bo mungana ntibipfuke mu maso kubw’ikimwaro baterwa no ku kukureba.

 

Kwambara neza ntabwo ari ukwamba nka Cassie Ventura,christina aguilera,Tyra Banks,Miranda Ker ,Alessandra Ambrosio,Kendall Jenner cyangwa Natalie Gal n’abandi ahubwo kwambara neza n’ukwambara ibitagutetereza cyangwa ngo byandavuze umuco  n’uburere wahawe n’ababyeyi ndetse n’igihugu.

 

Umusaza Kabare dusoza ikiganiro twagiranye yagize icyo yisabira abamwumva ndetse n’igihugu

Kabare ati” Ntawavuga ngo abantu basubire ku bigunira cyangwa ntumenere ifu ariko uwavuga ngo basubire ku myambaro ikwiye ntiyaba abeshye kuko mu myaka 5 ishize nta majipo agusha n’abigisha bo mu biriziya n’insengero twabonaga gusa aho bigeze ubu biteye agahinda kuko usigaye ujya mu nzira ukagira ngo kwambara imyenda ikwiye abantu byabaye icyaha, mwikitiranya Viziyo no kuvangira uburere bw’igihugu[] ni nde wababwiye ko  kurimba ari ukwambarira rubanda urutuku(ubusa).

Bayobozi ni muvuga umuco mwibuke guca gitera kandi muhamye aho byacitse kuko imyambaro iri hanze aha ni bikomeza gutya ntagaruriro bizagira ndetse n’iyi viziyo tuzayigeramo tutakitwa U Rwanda rwo mu mutima wa Africa ,Erega agahugu katagira umuco karacika kakazima ..[] .Bakobwa Mwibuke  umuco mureke gusamara ,murimbe mutiyandaritse.

Ngayo nguko!

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abakinnyi bafite abagore basa neza neza

Isomere ikintu gisekeje cyane Arsenal isabye Alexis Sanchez nk’amahirwe ya nyuma