Mu gihe ubuganga buri kugenda bufata indi ntera mu guhindura ubuzima bwa muntu,ni nako bufata indi ntera buhindura abantu.Hamaze igihe ubuvuzi buvumbuye ukuntu bwahindura umukobwa mu muhungu n’umuhungu mu mukobwa bitewe n’uko nyir’ubwite abyifuza bagahinduka abo bita mu rurimi rw’icyongereza “Transgenders”
Muri Leta Zunze UBumwe z’amerika haravugwa umuryango washatse guhindurirwa uko Imana yabaremye,umuhungu akihinduramo umukobwa ndetse na nyina umubyara akihindura umugabo.Ku myaka 11,nibwo Corey Maison wavutse ari umuhungu yagize igitekerezo cyo kuba umukobwa ari ababyeyi be barabyanga.Nyuma nyina umubyara nawe yaje kwiyumvamo ko yaremanywe umubiri atifuzaga nk’uko yabyiyemereye ngo ntiyakundaga gutwita.
Nyuma y’imyaka 4,inzozi zabo zabaye mpamo kuko Corey yahindutse umukobwa ,na nyina Eric Maison ahinduka Eric w’umugabo nubwo azi neza ko bitashimishije umugabo we n’abandi bana be 4.
Byose hamwe byatwaye umwaka wose ngo Eric abashe gukira neza kuko ukuyemo kubagwa (surgery) yatewe n’indi miti ituma amera neza kurushaho ibintu byabatwaye n’amafaranga Atari make ngo bahindiruriwe imibiri.