Umugabo yahisemo gufungisha super glue imyanya y’ibanga y’umugore we w’imyaka 40 avuga ko yamubeshye.Uyu mugore utuye mu gace ka Ngwamtila hafi y’umujyi wa Bushbuckridge utashatse kwivuga izina kubera ibibazo yahuye nabyo avuga ko umugabo we yamufatiyeho umuhoro avuga ko agiye kumutema umutwe mu gihe yaba ahirahiye ngo aranga gutandaraza. Umugore yaremeye aratandaraza maze umugabo we afata kole idasanzwe ayisiga aho imyanya y’igitsina cye ihurira maze arafatanisha.
Uyu mugore avuga ko umugabo we yamubwiye ko yamuzizaga ko afatanyije na nyirarume bamubeshye. Ngo uyu mugore yavuzweho n’umugabo we ko afatanyije na nyirarume bemeje ko uyu mugore adashobora gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo ayikoze iyo agiye kunyara ababara mu gitsina.Ubwo yabazwaga n’ibinyamakuru bitandukanye birimo MSN,Africacelebs.com impamvu atareze umugabo mu nkiko yavuze ko akimara gukora aya mahano yahise ahunga nanubu ntarabasha kumuca iryera