in

Ntago bisanzwe: Umugore w’imyaka 59 afite inzara zifite uburebure bwa santimetero 12

Umukecuru w’imyaka 59 witwa Cordelia akomeje gutangaza abatari bacye kubera inzara ze ndende, uyu mukecuru afite inzara zifite uburebure bwa santimetero 12.

Uyu mukecuru utuye muri Leta ya Virginia muri Amerika yagaragaye bwa mbere kuri TikTok ubwo yishyiragaho amashusho y’inzara ze.

Mu biganiro agenda atanga ku bitangazamakuru bigiye bitandukanye avuga ko gutunga inzara zingana kuriya yabitewe na mama we, na we wari ufite inzara ndende.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko inzara ze yatangiye kuzitaho mu mwaka 1989, aho yumvaga ko agomba kugira inzara ndende kurusha abandi bantu bose.

Ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mukecuru agenda yakira ibitekerezo by’abantu bigiye bitandukanye aho ngo ibyinshi muri byo biba bimuvuga nabi, gusa ngo we ntago ajya abiha umwanya kuko ngo azi impamvu abikora.

Cordelia yavuze ko mubyukuri kubona yita kuri izi nzara ze, ngo ni ikintu yishimira kurenza ibindi.

Mu gihe yarahiriye kutazaca inzara ze, uyu mugore yavuze ko akoresha intoki ze zihinnye mu gihe aba ari mu mirimo ya buri munsi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yari apfuye kubera amabuno manini y’umugore(Video)

Ishyano:yahisemo gufungisha kole idasanzwe imyanya y’ibanga y’umugore we nyuma yo kumubeshya