Ni umuhango watangiye ku isaha ya saa yine n’igihe za mugitondo kuri uyu kane,wabereye mu mujyi wa Kigali ku kicaro gikuru k’iri shuri rya KSP Rwanda giherereye saint Paul.
Ni umuhango iri shuri ryakoraga ku nshuro yaryo ya karindwi,Abanyeshuri 20 basoje amasomo atandukanye muri iri shuri arimo gufotora no gufata amashusho n’ayandi bari babukereye baherekejwe n’inshuti n’imiryango.
Aba banyeshuri basoje amasomo yabo muri KSP Rwanda bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha ku isoko ry’umurimo.
Gasana ishimwe Enock umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo yagize ati:”Ubumenyi nkuye muri KSP Rwanda bugiye kumfasha ku isoko ry’umurimo ngiye gukora ibintu byanjye neza ku buryo byivugira sinavuga ko ngiye guhangana cyane cyane, Yego nabyo bizazamo kuko hari abo nsanze ariko ngiye kunoza umwuga wanjye neza”.
Aba banyeshuri bashishikariza urubyiruko gutinyuka ndetse no kuyoboka kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babishyizeho umuhate banaboneyeho kandi kwibutsa bagenzi babo batarumva ibyiza byo kwiga imyuga ko hanzaha imirimo yabuze ko bakwiye kuyiga mu rwego rwo kwirinda ubushomeri.
Mugisha Samuel nawe usoje amasomo ye yagize ati:”Ndashishikariza urubyiruko kwitunyuka akazi karabuze gutanga akazi n’imyuga, njye ubumenyi mvanye muri KSP Rwanda harimo no kwitinyuka rero ubutumwa natanga burareba urubyiruko ni rugane imyuga kuko niyo izatubeshaho mu minsi iri mbere”.
Umuyobozi w’iri shuri Saleh Uwimana avuga ko yishimira ko umubare w’abanyeshuri bakomeje gusohora ukomeje kwiyongera bakaba bari muri gahunda yo gufasha Leta kugabanya ubushomeri mu rubyiruko anakomoza ku mbogamizi bagifite z’ababyeyi batumva neza ibijyanye n’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Yagize ati:”Ikintu cya mbere gikomeye twishimira n’impinduka kubera ko abanyeshuri twasohoye mu kiciro cya mbere si bo turi gusohora ku kiciro cya karindwi ndetse icyo twishimira kurushaho n’umubare w’abasohoka, harasohoka umubare mwinshi ugereranyije no mu bihe byahise,ikindi turi muri gahunda yo kurwanya ubushomeri dufatanyije n’umujyi wa Kigali ariko binyuze mu masomo yo muri KSP Rwanda aba banyeshuri ni basohoke bagiye kwikenura kandi bafite ubumenyi. Imbogamizi dufite n’iza ababyeyi bagifite imyumvire ko abana biga imyuga ari ibirara ariko siko bimeze imyuga irimo ibyiciro byinshi tuzi abantu benshi bakina filime kandi bitunze,abaririmba bitunze n’abandi”.
Kuva mu mwaka wa 2021,iri shuri rishinzwe rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bagera ku 2800 basoje mu masomo atandukanye batanga.