Kuri uyu wa 22 Mutarama 2023 nibwo umunyarwenya Arthur Nkusi yizihije isabukuru ye y’amavuko. Umufasha we, Fiona Muthoni, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amwe mu mafoto agaragaza ibihe byiza bitandukanye bagiranye maze ayaherekesha amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Fiona Muthoni yanditse amagambo agira ati “Today we celebrate YOU✨Happiest birthday to my rib🥰To live a life with you is the most greatest gift I have ever experienced. With you, I’m home, laughter is wild and you love wholehearted. Can’t wait to spend all my sunsets with you✨”. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Uyu munsi turakwishimiye Isabukuru nziza ku rubavu rwanjye. Kubana nawe nimpano iruta izindi zose nabonye. Hamwe nawe, Ndi murugo, ibitwenge ni ishyamba kandi ukunda n’umutima wawe wose. Ntushobora gutegereza kumarana izuba ryanjye ryose”.
View this post on Instagram