Yitwa Ntabanganyimana Jean de Dieu ariko abenshi mumuzi nka Jay Rwanda.Jay Rwanda ni umwe mu banyamideli bo mu rw’imisozi igihumbi bahogoje abakobwa aho bava bakagera ndetse bamwe ntibatinya gushimira uburanga bwe ku mbuga nkoranyambaga,ariko nyamara nubwo imiterere ya Jay Rwanda ihogoza abamuzi n’abatamuzi abenshi muri bo ntabwo bazi ko yifitiye uwo yahaye umwanya mu mutima .
Jay Rwanda wifitiye impamyabumenyi mu ikoranabuhanga ndetse uri gushaka indi muri Marketing i Mudende,ni umusore ukora akazi ko kumurika imideli ikirenze kuri ibyo akaba akina Basketball byo kwishimisha ndetse akubaka umubiri by’umwuga.
Ikitazwi na benshi ni uko Jay yifitiye umukunzi ,bitandukanye n’abanyamideli bakomeye ku isi nka Domenico Dolce na Stefano Gabbana,Olivier Rousteing,….n’abandi bakundana n’abo bahuje ibitsina ,Jay Rwanda ari mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza ariko YEGOB.RW izakugezaho ubutaha.
Dore imiterere ya Jay Rwanda wahogoje benshi mu bakobwa batuye u Rwagasabo