Peace Jolis uririmba injyana ya RnB ngo yaramaze imyaka ibiri ashaka gusaba Joyce urukundo yarabuze aho ahera ,ku munsi yagize isabukuru y’amavuko yaje gutura uyu mutwaro w’urukundo yari amaze igihe ahetse nuko aratobora aravuga maze Umuhoza Joyce amutega yombi ,anamubwira Yego.
Ubwo Peace  yuzuzaga imyaka 26,  yarwanyije intinyi maze aratobora  abwira Joyce icyo amaze imyaka isaga ibiri agenda mu mutima nuko Joyce nawe ntiyamuveba ahubwo aramuruhura ,amwemerera urukundo.Amakuru atugeraho nuko ngo urukundo rwa Joyce na peace rwabagaragaraho ndetse byari bigoye ko umuntu amenya ko batarabwiranye ko bakundana
Umwe mu nshuti zabo za hafi yabwiye YEGOB.RW ko Peace yagaragaraga nk’uwamaze kubwira Joyce ko amukunda ndetse ngo na Joyce yitwaraga  nkaho koko yakiriye uru rukundo dore ko ngo bari basanzwe basohokana ndetse bagahura incuro nyinshi ndetse ngo abari muri iyi sabukuru ya Peace batunguwe no kumva ko aribwo bwa mbere Peace na Joyce babwiranye ko bakundana kuko ngo abenshi muribo babafataga nka couple