Muri iki gihe imbugankoranyambaga ni kimwe mu bintu bitwara umwanya mwinshi w’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi aho bamwe baba birebera amafto cyangwa se amakuru atandukanye anyuraho gusa ariko hari n’abajyaho bagiye kwiteretera abakobwa baho dore ko baba banahari.
Nubwo bwose rimwe na rimwe hari abatereta bikarya, abenshi buriya ntibicamo nkuko bigaragazwa n’amafoto tugiye kubereka hano. (Mukaba muratwihanganira ku batuma icyongereza kuko menshi muriyo yo ariho ubutumwa bwanditse mu cyongereza gusa turagezageza kugenda tubasobanurira amwe n’amwe.
Aho umusore atangira aramutsa umukobwa amubaza niba bashobora gusohokana undi akamuhakanira yivuye inyuma umubwira ko ibyo gusohoka bitamushishikaje, maze umosre yazana ibya amafaranga umukobwa akamusubiza nabi amubwira ko afite akazi kamutunze.
Uwo we aba arimo ataka umukobwa ndetse anamugezaho ibyifuzo byo kuryamana nawe gusa ntago yigeze abona igisubizo.
Uyu we atangira abwira umukobwa uburyo afite amabere maze umukobwa mukumusubiza akamubaza niba abona aricyo kintu gikwiye yo kubwira umukobwa bwa mbere umusore ati “Ntago ari buri wese mbibwira gusa wowe nuko mbona udasanzwe” gusa uburyo umukobwa umusubiza bimwereka ko ibyo yavuze yabigaye cyane.