in ,

Dore impamvu abakobwa bo mu Rwanda bagaragaza imyanya y’ibanga maze bakisama basandaye

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 100

Aha bimwe mu bikomeje kwibazwaho cyane ni imyambarire igenda igaragara kuri bimwe mu byamamarekazi nyarwanda, aho usanga bamwe baba bambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwabo mu ruhame, ndetse nabo ubwabo iyo myambaro yamara kubatamaza ugasanga isoni zabakoze, ariko byatangazwa ugasanga nanone bijunditse abanyamakuru ngo ntibari kubitangaza nkaho ibyabaye byabereye mu bikari byo mu rugo iwabo.

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 100

Hakomeje kwibazwa impamvu bamwe muri abo basitari bambara iyo myambaro barangiza bakavuga ko batari babigambiriye, ndetse batari banagamije gukurura igitsina gabo? Aha kandi igikomeje kwibazwaho cyane ni uburyo umuntu ashobora kuva mu rugo akajya mu birori atazi ko umwambaro yambaye ugaragaza ubwambure bwe.?

Aha abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, bavuga ko abo bakobwa bakora ibidasanzwe birimo no kwiyambika ubusa, bagambiriye ibintu 2 by’ingenzi aho ikiza ku isonga aru ugushaka kuvugwa cyane mu itangazamakuru hifashishijwe ubwambure bwabo, ikindi kikaba ari ugukurura igitsina gabo.

Abasesenguzi bavuga ko iyo umukobwa w’icyamamare atambaye imyambaro yumva iribuze gukurura abagabo ngo baze kumuhanga amaso cyane kurusha sabandi bari bube bari kumwe mu birori runaka, yumva atanyuzwe, ari nay o mpamvu usanga abanyarwandakazi bamwe bata umuco bagashyira hanze ubwambure bwabo kugira ngo bakunde barebwe cyane kurushaho, ndetse binavugwe ko bishimiwe cyane.

Ikindi aba basesenguzi bavuga ko muri iyi minsi abanyarwanda kazi bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’imyidagaduro bari gukora uko bashoboye kose ngo bamenyekane banandikwe mu bitangazamakuru ari nayo mpamvu bageraho bakiyambika ubusa kugirango ibinyasmakuru bikunde bibandikeho, noneho na bo baze kubona umwanya wo kunyuzaho ibitekerezo byabo bisobanura impamvu bambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwabo, ari na bwo bikoma itangazamakuru bijijisha ngo ibyabaye nta ruhare babigizemo ngo kuko batari babigambiriye.

Twirinze kugira umukobwa gitunga urutoki mu bamaze iminsi bambara imyambaro igaragaza ubwambure bwabo, gusa barahari bagiye batamazwa n’imyambaro baje ku rubyiniro, mu birori runaka bambaye ndetse bikarangira bamwe muri bo batangaje ko batari bagamije gukurura abagabo cyangwa se ikindi kintu, ndetse ugasanga bikomye itangazamakuru ngo ryatangaje amakuru atari meza kuri bo bitari bikwiye, kandi ugasanga ibyo bakoze babikoreye mu ruhande, bitari ubuzima bwabo bwihariye, twavuga nko kuba yari mu rugo umunyamakuru akahamusanga.

source: Imirasire

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburyo abantu bakunda guteretera ku mbuga nkoranyambaga bahura akaga gakomeye (amafoto)

AMAFOTO: Dore imyitwarire mishya ya Malia Obama mu gitaramo ,nyuma yo gutumura agatabi akabigayirwa