Umuhanzi Drake wakundanye na Rihanna igihe kitari gito ndetse abantu benshi bari baranamaze gukeka ko ibyabo bitazarangirira aho ko bazashirwa bibaniye nyuma bakaza gutandukana aho Rihanna yisangiye umuherwe witwa Hassan Jameel umwe mu baherwe bafite imigabane muri sosiyete ikora amamodoka izwi ku izina rya TOYOTA.
Drake nyuma yo gutandukana na Rihanna akomeje kugenda yerekana ko akimufiteho agatima mu bikorwa bye bya buri munsi. Mu minsi ishize, Drake abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto
Nkuko tubikesha hollywoodlife, Drake yashyize hanze iyi foto ku rubuga rwe rwa Instagram mu ntangiriro z’iki cyumweru mu rwego rwo kwerekana ko nubwo yatandukanye na Rihanna ariko akimufite ku mutima. Nk’ikimenyetso cyo kwerekana ibi, yari yambaye amwe mu masogisi akorwa n’uruganda rwa Rihanna rwitwa “Rihannaxstance”.Â
Abafana b’aba bombi babonye iki gikorwa Drake yakoze baketse ko baba bagiye gusubirana gusa nta gihamya yizewe dore ko na Drake ashyira hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo yo mu ki espagnol agira ati: “Trabajo” ugenekereje mu cyongereza bishatse kuvuga ngo “Work”.Â