in

Irebere ikimero cy’abanyarwandakazi bakina filme nyarwanda bakunzwe n’abatari bake muri 2021(AMAFOTO).

Muri iyi nkuru yacu ,uyu munsi twifuje kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi ba filime abenshi bita ibizungerezi kubera uburanga bwabo ku buryo hari n’abavuga ko byabongereye igikundiro mu mwuga wabo.

Ibi ahanini bigaragarira ku bitekerezo by’abakunzi b’aba bakinnyi ba filime Nyarwanda banyuza ku nkuta koranyambaga zitandukanye. Umukobwa akurura abagabo n’abasore bitewe ahanini n’uko agaragara inyuma (ikimero), umeze gutyo niwe bita ikizungerezi mu gusobanura umukobwa w’uburanga butangaje.

Niyomubyeyi Noella (Fofo)

Mu gihe amaze mu ruganda rwa filime Nyarwanda amaze kwigarurira imitima y’abatari bake. Hari n’abadatinya kuvuga ko imiterere n’ubwiza bye bimwongerera igikundiro mu mwuga we kuko bifite uburyo bitangaza benshi. Akina yitwa Foromina muri Papa Sava, ariko nanone yamenyekanye nka Liliane muri Seburikoko. Usanga ahanini amafoto ashyiraho bamwe mu bamukurikira bashyiraho ibitekerezo bakavuga ko uko yitwara muri filime ari byiza bakamushishikariza gukomereza aho cyakora hari n’abadatinya kumubwira ko uko ateye ari byo bituma bamukunda.

Uwamwezi Nadege (Nana)

Uyu mubeyi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka 11 abenshi mu bakunzi be mu ruganda rwa sinema baracyamwita ikizungerezi kubera uko agaragara. Yewe hari n’batari bake bifuza ko yababera umugore.

Usibye uyu hari nabandi benshi bamubwira ko yuje uburanga ndetse bakamwizeza kuzamuha umwanya igihe azaba yatangiye gushyira hanze filime ye. Amaze kugaragara muri filime zitandukanye nka Catheline, Rwasibo ariko nano izina rye rizwi cyane muri City Maid akinamo yitwa Nana.

Bahavu Jeannete Usanase (Diane)

Uyu mwari wamamaye muri filime Nyarwanda n’ubwo aherutse kurushinga. Ntibibuza bamwe gukomeza kumwita Miss bitewe n’uburanga bamubonana. Ari mu bakinnyi ba filime bavugwaho uburanga mu buryo butandukanye cyane cyane n’abakurikirana iki gisata abarizwamo. Azwi cyane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid. Abakunzi be ntibahwema kumweraka ko ari ikizungerezi kandi bakunda ibyo akora.

Munezero Aline (Bijoux)

Amaze kwamamara muri sinema Nyarwanda, akunzwe muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya inyuzwa kuri Youtube. N’ubwo nawe asanzwe ari umubyeyi ,abakunzi be ntibahwema kumwereka ko bamukunda.

Nelly (Ketchup)

Uyu akina yiyandarika muri Bamenya ashora abagabo b’abandi mu bishuko akoresheje ubwiza bwe. Hari n’abakunze kubihuza n’ubuzima busanzwe nyamara atari ko bimeze kuko yubatse kandi akaba afite n’umwana ufite hejuru y’imyaka 2. Kurarura abagabo b’abandi yifashishije uburanga muri filime, byamuhaye igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru.

Isimbi Syvetta

Uyu nawe ni umukinnyi mushya muri filime Nyarwanda ariko amaze kwigarurira imitima ya benshi agaragara muri filime y’uruhererekane yitwa Umuturanyi. Uburanga bwe bwagarutsweho n’umuraperi Khalifan mu ndirmbo yise Brenda.

Rufonsina

Uyu na we ni umukinnyi wa filime umaze gukundwa cyane ,aho benshi bamukundira uburyo asetsa muri filime yitwa umuturanyi.Akina ari umukobwa w’umunyacyaro ariko akagira urukundo, gusa aza guhemukirwa na Gatogo wikundira umuganga.

Abandi bakinnyi bakunzwe muri uyu mwaka wabasanga muri video ikurikira:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

TMC yavuze ibintu bibi yazaniwe n’umuziki|kunywa inzoga|no kuba atararongora.

Ku bari mu rukundo:Imyitwarire mibi cyane ishobora kwangiza urukundo ndetse rukaba rwagera ku iherero mutayitondeye.