Nshimiyimana Muhamed [Nizzo] wo mu itsinda rya Urban Boyz amaze iminsi azahura umubano we n’umukunzi we Nisingizwe Solange wavuye mu Busuwisi akamusanga i Kigali.
Nizzo afite umukunzi yahishe itangazamakuru witwa Nisingizwe Solange, ubusanzwe uba mu Busuwisi. Uyu mukobwa Nizzo avuga ko ari “Umugore” iyo amuvugaho amaze iminsi i Kigali aho yaje kumusura nyuma y’aho mu ntangiriro z’icyumweru gishize hari havuzwe ukutumvikana hagati yabo kubera indi nkumi.
Havugwaga uburakari bwatashye Nisingizwe biturutse ku wundi mukobwa w’umucuruzi wiyita Bijou Dabijou wari umaze iminsi agaragarana cyane na Nizzo ndetse hasohotse amafoto ya bombi basomana mu birori by’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa yabaye ku wa 2 Ukwakira 2017.
Amakuru mashya avugwa ni uko ubu noneho Nisingizwe ukundana na Nizzo yamaze kugera i Kigali aje gusura umusore ngo bacoce ibibazo byari hagati yabo.
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi [utifuje ko izina rye ritangazwa] yahamirije YegoB ko umukunzi wa Nizzo yageze i Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 15 Ukwakira 2017. Ati “Ntabwo ari ibinyoma Solange yaje mu Rwanda. Yahageze mu gicuku cyo ku Cyumweru, bari kumwe.”
Nta mpamvu nyir’izina izwi cyangwa ibindi byatumye Nisingizwe ukundana na Nizzo akora urugendo mu Rwanda, gusa amakuru aturuka mu bantu ba hafi b’uyu musore yemeza ko kubonana n’umukunzi ngo bakemure ibibazo byari bigiye kubasenyera umubano ari kimwe muri byo.
Nizzo na Nisingizwe kuva batangira gukundana, bombi bakunze kwirinda gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo cyangwa ibindi byerekeranye n’imibanire yabo nk’uko umusore yakundaga kubigenza akiri kumwe n’undi mukobwa witwa Umulisa Yvette wiga mu Bushinwa bakundanye igihe kinini ariko bikarangira batandukanye.
Ibibazo byavugwaga mu mibanire ya Nizzo na Nisingizwe uba mu Busuwisi waje kumusura i Kigali, bijya gutangira, imbarutso yabaye amafoto yashyizwe hanze na Bijou Dabijou agaragaza ko yagiranye ibihe byiza n’umusore mu birori by’isabukuru ye ndetse akayahereza utumenyetso tw’umutima dushushanya urukundo kuri Snapchat.
Ibi byazamuye uburakari kuri Nisingizwe Solange ibye na Nizzo bizamo akaduruvayo ndetse uyu musore yahamirije itangazamakuru ko ‘byababaje umugore wanjye gusa namusabye imbabazi mumenyesha ko uriya mukobwa nta kindi kiduhuza usibye kuba yarantumiye ku isabukuru y’amavuko ye’.