in ,

Exclusive: Kera karabaye amafoto ya Miss Gisabo yambaye Bikini yagiye ahagaragara

Nyampinga Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka “Igisabo” yiyerekanye mu mwambaro ugaragaza imiterere mu cyiciro kiri muri bitatu bitangwamo amanota menshi mu irushanwa rya Miss Earth yitabiriye muri Phillipines.

Ni nyuma y’aho uyu mukobwa mu mpera z’icyumweru gishize yari yanze kwiyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi nka ’Bikini’, agaseruka yikwije ikanzu ntibivugweho rumwe muri Phillipines aho uyu mwari yaserukiye u Rwanda.

Abakobwa 86 bahataniye ikamba rya Miss Earth bongeye kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza imiterere mu cyiciro cyiswe ’Preliminary Judging for Figure and Form’ cyakorewe ahitwa Century Park Hotel mu Mujyi wa Manilla, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2017.

Iki gikorwa cyo kwerekana ubwiza n’imiterere y’umubiri ku bakobwa bahatanye muri Miss Earth, cyakozwe mu muhezo kuko cyitabiriwe n’abantu mbarwa nabo batumiwe ndetse n’abagize akanama nkemurampaka gusa bagenzuraga abafite itoto kurusha abandi bakabagenera amanota.

Uwase Honorine “Igisabo” kimwe n’abo bahataniye ikamba, yiyerekanye mu mwambaro ugizwe n’isutiya (soutien mu gifaransa) ndetse n’ikariso, byose mu ibara ry’umweru werurutse, ashyiraho umwihariko wo kwambara umwitero bitandukanye n’uko abandi babigenje.

Kwambara muri ubu buryo byakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga; bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

Icyiciro cyo kwerekana imiterere n’umubiri kiri muri bitatu byibandwaho mu irushanwa rya Miss Earth riri kubera muri Phillipines kuva mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibindi byiciro bifite amanota menshi muri Miss Earth birimo; icyo kureba ubwiza bw’isura, giteganyijwe ku wa 25 Ukwakira ndetse n’icyo gusuzuma ubumenyi bw’abahatana ku bintu bitandukanye cyane cyane ku bidukikije.

Miss Earth yitabiriwe n’uyu mwari ni irushanwa rihuza ba Nyampinga bo ku migabane itandukanye ku Isi bagahatanira ikamba ry’ubwiza ariko binyujijwe mu ishusho yo kurengera ibidukikije no kurushaho kumenyekanisha gahunda bijyanye, umwaka riteguwe mu ishusho yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Earth azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori nyamukuru bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay. Uzatorwa azahita asimbura uwitwa Katherine Espín wo muri Équateur waryegukanye mu 2016.

Nyampinga Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka ‘Igisabo’ yiyerekanye mu mwambaro nk’uw’abandi arenzaho umwitero

Nyampinga waserukiye u Bufaransa na we ari mu barengeje umwitero ku mwambaro bahawe

Nyampinga wo muri Sierra Leone yiyerekana mu mwambaro ugaragaza imiterere

Umukobwa wo muri Mongolia ihana imbibi n’u Bushinwa n’u Burusiya na we yikinzeho umwitero

Source: Igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ibihe byiza n’ibyishimo bidasanzwe Nizzo ari kugirana n’umukunzi we uba mu busuwisi

Ikipe ya Manchester United igiye gushyiraho agahigo katigeze gakorwa n’indi kipe iyo ari yo yose mu mateka ya Premier League