in ,

Inkuru Ishyushye-Neymar nyuma y’igihe kirekire abinyura ku ruhande yiyemereye ko agiye kuba nka Lionel Messi anamushimira cyane mu magambo yateye abafana ba Barca kurakara

Mu mukino wahuje ikipe ya Anderlecht na Paris Saint Germain mw’irushanwa rya Champions League,bikarangira PSG itsinze ibitego 4-0,Neymar witwaye neza akanatsinda igitego cyiza kuri coup franc yaje gutangaza amagambo akomeye cyane kuri Kylian Mbappe na Messi icya rimwe. neymar-home

Umunyamakuru: Watsinze coup franc nk’iya Ronaldinho urabivuga ho iki?

Neymar : Ntago nari nabitekereje ariko ndacyeka yamushimishije (Ronaldinho)

Umunyamakuru: Kylian Mbappe niwe nshuti yawe nshya muri PSG?

Neymar : Ni inshuti yanjye cyane,ni umukinnyi w’umuhanga cyane,nshaka kumubera Lionel Messi nkamufasha nk’uko Messi nanjye yamfashije

Umunyamakuru: Ese mumwigisha amacenga mashya mu myitozo (Mbappe)

Neymar : Oya tuba twisekera gusa nta kindi

Umunyamakuru : Ese mwumva mubohotse cyangwa mumeze neza nko muri FC Barcelone

Neymar: Nta kabuza numva mbohotse muri PSG kurusha uko nari meze muri Barca

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwinyuranyuramo mu mivugire, Shaddyboo yongeye kurwaza imitima abasore kubera ibibero bye (amafoto)

Irebere ibihe byiza n’ibyishimo bidasanzwe Nizzo ari kugirana n’umukunzi we uba mu busuwisi