Abakunzi b’umupira w’amaguru akenshi usanga bakunze kujya impaka kubyerekeye amastade meza, ariko abenshi bakabogama bitewe n’amastade amakipe yabo akiniraho. Muri iyi nkuru tukaba twabakusanirije amastade meza mutari muziko anabaho kuko amenshi atari ayamakipe y’amaclub hubwo amenshi ari ay’ibihugu.
Dore ayo ma stade uko agiye ameze urebeye imbere ndetse n’inyuma yayo.
1.Kaohsiung national stadium ni stade yo mu gihugu cya Taiwan ishobora kwakira abantu basaga ibihumbi 55.
2.King Abdullah Sports City ni stade yo mu gihugu cya United Arab Emirated ishobora kwakira abantu ibihumbi 70.
3.The Konya BüyükÅŸehir Belediye Stadium ni stade yo mu gihugu cya Turukiya ikinirwaho n’ikipe ya Konyaspor yakira abantu basaga ibihumbi 42.
4.The Bunyodkor Stadium ni stade yo mu gihugu cya Uzbekistan ikinirwaho n’ikipe ya Bunyakdor ifite ubushobozi bwo kwacyira abantu basaga ibihumbi 34
5.Longgang Stadium yo mu gihugu cya Khazakhistan ni stade y’igihugu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 65
6.Borisov Arena ni stade yo mu gihugu cya Belarus ikinirwaho n’ikipe ya Fc Bate Borisov ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 40
7.Otkritie Arena ni Stade y’igihugu cy’uburusiya ariko ikinirwaho n’ikipe ya Spartak Moscow ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 45
8.ÅŒita Stadium ni stade yo mu gihugu cy’ubuyapani ibarizwa mu ntara ya Ōita muri Perefegitura ya Kyushu, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 40
9.The Float at Marina Bay ni stade yo mu gihugu cya Singapore ibarizwa muri Marina Reservoir, igitangaje kuri iyi stade nuko ibarizwa mu mazi rwagati, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 30
10.Olympic Stadium yo muri canada ibarizwa mu karere ka Hochelaga-Maisonneuve muri Montreal, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 66.386