in ,

Kuri uyu wa mbere Big Television Network, (BTN) iragaza impinduka

Big Television Network, (BTN) television nshya yigenga ikorera mu Rwanda iratangiza ibiganiro byayo ku buryo bweruye kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2017, nyuma yigihe kigera ku byumweru bitatu ifunguye imiryango yayo.
BTN, television abayishinze bemeza ko izagaragaza itandukaniro rinini mu ruhando rwitangazamakuru ryamashusho hano mu Rwanda, igiye gutangiza kongera ibiganiro mwari mwaratangiye gukurikiranaho ikagira numwihariko ko ariyo TV yonyine yatangiranye ibiganiro.

IMG-20170212-WA0013

Mu mashusho namajwi binoze neza, politiki, ubuzima, iterambere, ubuhinzi nubworozi, ikoranabuhanga, iyobokamana, imyidagaduro nubukungu ni bimwe mu byo iyi Television izajya yibandaho muri gahunda zayo, aho uruhare runini ruzajya rugirwamo nabaturarwanda, babasanze aho batuye cyangwa aho bakorerera kuburyo bwa LIVE nkuko twabitangarijwe na Bwana Ahmed Pacifique umuyobozi mukuru, mu kiganiro kigufi twagiranye. Ibi biganiro bikazajya bikorwa na bamwe mu banyamakuru bamaze kuba ubukombe hano mu Rwanda ndetse nabandi barangije amasomo mu ishami rijyanye namasomo yikoranabuhanga mu bya TV nubundi riri muri iki kigo rizwi nka Ahupa TV Training Academy.IMG-20170212-WA0015

Mu bizibandwaho kandi na BTN ngo ni ukugaruka ku byiza abanyarwanda bagenda bageraho ndetse no gushishikariza abakiri bato gukunda umurimo no kutarangamira iterambere cyane ngo bibagirwe umuco wabo.
Big Television Network ifite ikicaro gikuru mu mugi wa Kigali aho bita ku Muhima, kuri ubu ikaba igaragarira ku murongo 126 wa StarTimes ndetse no kuri application ya MTN TV kubakoresha telephone zifite ikorana buhanga rigezweho (Smartphone).
Kandi mukazajya musanga kuri uru rubuga gahunda yibiganiro umunsi kuwundi guhera kuri uyu wa mbere.

IMG-20170212-WA0012

  1. 5:00 – 6:30 – Islam Message
  2. 6: 30 – 7: 00 – Fitness
  3. 7:00 – 8:00 – Modern Gospel video clip
  4. 8:00 -8:30 – Music
  5. 8:30 – 9:30 – EAST AFRICA MUSIC (Kenya ft Burundi)
  6. 9:00 – 9:30 – EAST AFRICA MUSIC (Kenya ft Burundi)
  7. 9:30 – 10:00 – STAR OF THE WEEK ( tonzi)
  8. 10:00 -11:20 – FILM ISOBANUYE (JUMONG EPISODE 8)
  9. 11:20 – 11:45 – COOKING PROGRAM
  10. 11:45 – 12:25 – DUHINGE TWORORE PROGRAM
  11. 12: 25 – 13: 00 – LUNCH HOUR Prayer
  12. 13:00 – 13:15 – FLASH NEWS
  13. 13:15 – 14:00 – SUMO
  14. 14:00 – 15:00 – MOVI AFRICANA
  15. 15:00 – 16:00 – AFRICAN MUSIC MIX
  16. 16:00 – 17:00 – TELE NOVELA (La force du Coeur, Episode 13)
  17. 17:00 – 18:00 – KIDS CONNECTION
  18. 18:00 – 19:00 – RWANDA FLEVA (COUNT DOWN TOP 10)
  19. 19:00 – 19:30 – BTN Iwacu
  20. 19: 30 – 20:30 – STAR OF THE WEEK & MUSIC MIX
  21. 20:30 – 21:30 – RASA KU NTEGO
  22. 21:30 – 22:00 – Islam Message
  23. 22:00 – 23:00 – SUMO
  24. 23:00 – 00:00 – JUMONG episode 8 REPEAT
  25. 01:00 – 5:00 – Music Mix

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amastade meza cyane kurusha ayandi utaruziko aba kuri iyi si kubera ubwiza bwayo

Wibabara by Biban Duff