in

Inyana ni iya mweru, umwana wa nyakwigendera Mafisango Patrick yatangiye kugera ikirenge mu cya se.

Umwana w’uwahoze akinira Apr fc ndetse akaba yaranakiniye Simba yo muri Tanzania, Mafisango Patrick yatangiye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga aho yari yitabiriye irushanwa.

Ubwo bari bari mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cyahuzaga amakipe avuye mu bihugu bitandukanye birimo amarerero ya Paris Saint-Germain, nk’ikipe y’u Rwanda ikaba yatwaye igihembo.

Nyakwigendera Mafisango Patrick wavukiye muri Congo, yapfuye muri 2012 azize impanuka y’imodoka ubwo yendaga kwitegura urugendo rwo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu amavubi, yapfuye ubwo yari afite imyaka 32.

Umuhungu we Ganza Tabu Arlick igihembo cy’umukinnyi mwiza muri iri rushanwa, uyu mwana akaba atezwe amaso n’abantu benshi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umusekirite yakoreye umubyeyi utwite byakoze abantu ku mutima

Adaciye ku ruhande: Samusure akoreye ibara wa mugore wavuze ko yamurongoye akamutera SIDA(VIDEO)