in

Adaciye ku ruhande: Samusure akoreye ibara wa mugore wavuze ko yamurongoye akamutera SIDA(VIDEO)

Mu minsi ishize nibwo humvikanye umugore washinjaga Kalisa Ernest uzwi nka Samusure ko baryamanye akamutera SIDA nyuma yo kumuhonga amafaranga ibihumbi 35 .Kuri ubu uyu mugabo byose yabyamaganiye kure.

Ni nyuma y’aho uriya mugore yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru VD Frank ndetse bagahamagara Samusure amubwira ko ngo yajyana n’uyu mugore kwipimisha kugira ngo barebe ko atanduye SIDA ngo kuko nubwo uyu mugore yabyaye ariko arabizi neza uwo babyaranye ntago yigeze amwanduza kuko arabyizeye ibintu Samusure yafashe nk’ubusazi.

Aganira na M IRENE ,Samusure yabajijwe gusobanura iby’uwo mugore uvuga ko baryamanye akamwanduza SIDA maze abyamaganira kure ndetse ahamya ko atanamuzi ati” uyu mugore simuzi, ikindi kandi ntago numva uburyo umuntu mukuru bamufata bakamucuruza ngo ajye gusambana atabishaka akajyayo yoherejwe na nyirabuja”.

Samusure yakomeje avuga ko ibi bintu ari ubusazi bukomeye cyane, ikindi kandi ibyo bavuga ko yamuguze amafaranga ibihumbi 35 akabiha nyirabuja ngo agure uyu mukobwa, byari binagoye mu mwaka wa 2007 kuri we, kuko icyo gihe yakoraga akazi kubu securite muri ULK ahembwa ibihumbi 50, ntago byari kumworohera ko yakoresha ayo mafaranga mu kantu nk’ako yita akamafuti, ndetse anongeraho avuga ko gutereta icyo gihe atari abinaniwe aho kugura.

Ubwo uwo mugore yavugaga ibyo bamubajije ikintu yifuza kuri Samusure cyatumye ashyira hanze ko yamwanduje SIDA, umugore asubiza ko byibura ikintu yifuza ari uko Samusure yamushingira iduka ryo gucuruza rikajya rimufasha, ibintu Samusure yibutse agaseka cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inyana ni iya mweru, umwana wa nyakwigendera Mafisango Patrick yatangiye kugera ikirenge mu cya se.

World in extreme terrifying moment due to dinosaur’s footprint found in UK.