in

Ibyo umusekirite yakoreye umubyeyi utwite byakoze abantu ku mutima

Umugabo ukora akazi k’ubuzamu ndetse utanafite ikintu na kimwe azi ku bijyanye n’ubuvuzi no kubyaza yashimishije abantu ,ubwo yafashaga umugore wari ukuriwe bikarangiara yibarutse neza umwana ndetse na we ubwe ntagire ikibazo na kimwe ahura nacyo abyara.

Video yasohowe na Medical City Dallas yo muri Texas yerekana Betzabeth Perez ageze mu bitaro ashyirwa mu kagare k’abarwayi. Umuzamu witwa Eli Davila, yaherekeje Perez muri esanseri aho yabyariye umwana mbere yuko agera mu cyumba yari kubyariramo. Nk’uko Kiro 7 ibitangaza, ngo uyu musekirite Davila yavuze ko agomba kumufasha kubyara, nta mwanya wo gukora ikindi.Yafashije uwo mubyeyi amwitaho kugeza ubwo yibarutse umwana umeze neza cyane.

Yagize ati: “Nta mahugurwa y’ubuvuzi ayo ari yo yose mfite nabikoze uko byumva.Umwana yatangiye kurira, mama aratuza, mbabwira ko ibintu byose bizagenda neza kandi ko ibibi byarangiye. Umubyeyi n’umukobwa we nabitayeho kandi bari bamerewe neza ndetse bafite ubuzima bwiza.”

Umuzamu, ufite abana babiri yavuze ko yabyajije uriya mubyeyi ameze nk’urafasha umugore we bwite ndetse ngo nyuma yo kubyara yumvise uyu mwana ari nk’uwe.Abumvise amakuru y’uyu mugabo hirya no hino bagarutse ku butwari bwe ndetse bamushimira umutima mwiza agira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Kigali arena igiye guhindurirwa izina

Inyana ni iya mweru, umwana wa nyakwigendera Mafisango Patrick yatangiye kugera ikirenge mu cya se.