in

Inyamaswa y’inkazi yinjiye mu rukiko maze irya abarimo n’abacamanza

Ku munsi wo kuwa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, ingwe yinjiye mu buryo butunguranye mu cyumba cy’urukiko rw’akarere rwa Ghaziabad muri leta ya Uttar Pradesh muri America itangira kurya abari barwitabiriye maze bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Amakuru avuga ko iyi nyamaswa y’inkazi yabonetse bwa mbere izamuka ingazi z’inyubako. Ibonye abantu yahise ibirukaho. Itangira kubasimbukira.

Iyi nyamaswa yariye nibura abanyamategeko bane, barimo umwe washatse kuyikubita inkoni ikirwanaho. Ibi byabaye byafashwe na camera ndetse ayo mashusho agaragaza iyi nyamaswa ifite amaraso ku munwa wayo.

Imbangukiragutabara zahise ziza kuri uru rukiko cyo kimwe n’itsinda ry’abantu 12 bahamagawe ngo baze bafate iyi nyamaswa.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko byarangiye iyi nyamaswa ifashwe ndetse ngo nayo yari yakomeretse ndetse yabanje kwitabwaho mbere y’uko isubizwa mu ishyamba.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Inkumi n’umusore bari bafite ubukwe muri iyi weekend ubu batawe muri yombi

Umutingito watinye kugusha ikibumbano cya Bikila Maliya ateruye Yezu bitungura benshi