in

Intare FC zikubiswe ibuye mu gihorihori na FERWAFA nyuma yo kwisaza zishaka gutera mpaga Rayon Sports

Ikipe y’Intare FC iyoborwa na Afande Gatibito Byabuze, birangiye ikuwe mu gikombe cy’amahoro nyuma yo guterwa mpaga yabuze ku kibuga.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru turimo nibwo Hari hategerejwe umukino wari buhuze ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC umukino birangira utabaye kubera ko ikipe y’Intare FC yabuze kuri Sitade bikarangira abasifuzi bayiteye mpaga.

Intare FC impamvu yanze gukina uwo mukino ni uko kugeza ubu yemeza ko Rayon Sports yari buterwe mpaga kuko ngo yari yikuye mu irushanwa gusa FERWAFA yaje gusohora uko amakipe azakina hagaragaramo n’umukino wa 1/4 uzahuza Rayon Sports na Police FC tariki 26 Mata 2023.

Hakomeje kwibazwa niba kugirango FERWAFA yemeze iki kintu ntiba hari amategeko yakoreshejwe cyangwa basohoye n’ubundi ibyari byemejwe n’abayobozi baheruka gusezera.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza mushya ugomba gusimbura Haringingo Francis

“Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya” Police FC igaruka kuri ‘VAR Muntu’ yatangirijwe i Kigali