Nyuma yuko Umudepite agaragarije ko inkwano ikomeje kuremerera abifuza kurushinga muri iyi minsi, bamwe mu banyarwanda bunze mu rye, bavuga ko inkwano ikwiye kuvaho cyangwa ikaba igiciro cyoroheye buri wese kuko hari benshi yatumye bagumirwa kubera kubura amafaranga y’umurengera bakoshwa n’imiryango y’abakobwa.
Hon. Depite Ndagijimana Leonard yagize ati “Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni, uwo ni umutwaro wa mbere. Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye, kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.”
Yakomeje agira ati “Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be. Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”
Umwe w’umusore ugaragara nk’ukuze yagize ati “Inkwano niziveho, natwe dushake abagore tube nk’abandi. Ni ukuri kose ubu nta mugore mfite kandi mfite imyaka mirongo ine (40), nakabaye mfite abana bane.”
Undi ati “None se baraduca amafaranga menshi kandi ubukene bwarateye, ntakintu dufite, uzi ko abagabo benshi baretse kurongora. Njye numva inkwano bayihorera cyangwa bagashyiraho igiciro cya macye, nk’ibihumbi icumi cyangwa bitanu ku buryo buri muntu wese yabibona akaba ari sisiteme y’Igihugu twese, Abanyarwanda twese tukajyana abagore nkuko umuntu ajya mu isoko akagura ibirayi.”