Inkuru y’akababaro isohotse nonaha ni uko umuririmbyi wari ukomeye cyane mu gihugu cy’u Burundi, Saidi Brazza yaraye yitabye Imana.
Uyu muhanzi wari umaze iminsi arembye, yitabye Imana mu ijoro ryakeye i Ngozi aho yarasanzwe arwariye.

Brazza akaba yapfuye azize indwara, gusa umuryango we ntiwigeze ushako ko ija ahabona nubwo yari ayimaranye iminsi.
Uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zikora ku buzima bw’igihugu harimo nk’iyo yise ‘Burikukiye’ itazibagirana mu Barundi.
Tumwifurije iruhuko ridashira