in ,

Inkuru y’incamugongo: Undi muntu wapfiriye mu mikino y’igikombe cy’isi

Mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar ku nshuro yacyo ya 22 hakomeje kuberamo ibintu bitandukanye haba ibishimishije ndetse n’inkuru mbi.

Mu minsi yashize ni bwo umufana ukomeye wa Wales yapfiriye muri Qatar azize uburwayi none ejo hashize nabwo FIFA yemeje ko undi muntu utatangajwe amazina ye yapfiriye mu bikorwa by’igikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryagize riti: “Tubabajwe cyane bikomeye n’urupfu rw’undi mukozi w’umwimukira wakoraga mu mirimo ijyanye n’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera muri Qatar”.
Uyu mugabo wapfuye yari ashinzwe kwita ku bikoresho byo muri hoteli byakoreshwaga n’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia mu gihe cy’imyitozo rimwe na rimwe.
Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza, yari umugabo wo muri Filipine ufite imyaka 40 kandi akaba yakoraga mu yindi hoteli y’inyenyeri enye ku ruhande. Yazize impanuka y’ikamyo ya forklift ariko bikaba bitaremezwa neza.
FIFA yo yemeje ko uyu mugabo yapfiriye i Doha mu gihe cy’amarushanwa ariko ntigaragaza itariki cyangwa ngo itange ibisobanuro birambuye. Biteganyijwe ko izatangaza amakuru arambuye nyuma y’uko uyu mugabo amaze gushyingurwa mu cyubahiro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza:Umusore yaguwe gitumo aryamanye n’umwana w’imyaka 2 bambaye ubusa bikekwa ko yamufashe ku ngufu(soma neza witonze)

Inkuru y’akababaro: Umusabirizi yagonzwe n’imodoka yabuze feri