in

Ruhango: Umwana w’umuziranenge w’imyaka ibiri yasanzwe iruhande rw’ikidendezi cy’amazi yapfuye mu gihe nyina yaraziko ari mubandi bana

Mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango Akagari ka Nyamagana haravugwa inkuru y’umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice bicyekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Nyiramatama Josiane mama umubyeyi w’uyu muziranenge yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mwana we yabuze ku munsi w’ejo mu masaha ya Saa Munani n’igice z’amanywa ubwo akavura kagwaga.

Uyu mubyeyi yakomeje gushakisha uwo mwana mu baturanyi, mu birombe no mu bwiherero hase gusa aza ku mubura maze aza kwigira ku ryama ngo kuko yumvaga ko yagiye gusura abandi bana asanzwe akinana.

Bigeze mu masaha ya Saa Kumi nebyiri Josiane yaje kubyitwa n’umuturanyi we amubwira inkuru y’akababaro ivuga ko asanze uyu mwana iruhande rw’ikidendezi yashizemo umwuka.

Uyu muturage wabonye uyu mwana avuga ko yagiye kujugunya ibishingwe maze aza gusanga umurambo wa nyakwigendera aho iruhande rw’ikidendezi bigaragara ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana ngo kubera ko amaguru ariyo yari mu mazi umutwe uri mu byatsi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iperereza cyatangaje ko bakiri gukora iperereza ngo barebe icyaba kishe uwo mwana gusa ntikiramenyekana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’incamugongo ku Banyasenegale na Sadio Mané

Inkuru iteye agahinda ku muhanzi Bushali n’abakunzi be