in

Inkuru y’akababaro! U Rwanda rwahombye abantu babiri bari bafite akamaro gakomeye bazize impanuka

Abantu babiri bo mu Karere ka Nyamasheke bitabye Imana, nyuma yo kugwirwa n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka.

Byabereye mu Mudugudu wa Muko Akagari ka Ntendezi Umurenge wa Ruhambuga mu gitondo cyo ku wa 11 Ukuboza 2023.

Nsabimana Elysée, urinda iki kirombe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abagwiriwe nacyo ari Sylvère Gahunda na Emmanuel bahimba Rwegura.

Yavuze ko bahageze batangira gucukura amabuye, abasigamo agiye ku muhanda mu isantere ya Mwaga, agarutse asanga kimaze kubagwira ahamagara abandi baturage bamufasha kubavanamo.

Nyiri ikirombe ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekanye uruhare yaba abifitemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nasanze bafite ibyo nashakaga niyemeza kubafasha kuzamura impano zabo

Gasabo! Umugore yafashe amaziranoki ayavanga n’inkari arangije abimena ku bantu mu muhanda rwagati -AMAFOTO