in

Nasanze bafite ibyo nashakaga niyemeza kubafasha kuzamura impano zabo

Isezerano Management imaze iminsi isinyishije abahanzi babiri bakizamuka twaganiriye itubwira byinshi biyerekeyeho ndetse no kubahanzi bayo

Mu kiganiro twagiranye na Nyir’isezerano Management Isezerano Eric yatubwiye ko ubusanzwe akunda umuziki ndetse yakuze awukunda ariko akaba atazi kuririmba nyuma yo kubona atazi kuririmba yatekereje uburyo yaba hafi y’umuziki kabone nubwo yaba ataririmba ni muri urwo rwego yatekereje gushinga management yo kujya ifasha abahanzi gusa kugeza ubu ERIC avuga ko amaze gusinyisha abahanzi babiri muri management ye Isezerano Management aribo umuhungu Kwizo ndetse n’umukobwa Lina icyakora abo bahanzi bombi nta ndirimbo barakorerwa nayo bitewe nuko hashize igihe gito basinyanye amasezerano.

Isezerano Eric Nyir’isezerano Management

Akomeza avuga ko umuhanzi Kwizo we asanzwe aririmba ndetse afite indirimbo nubwo atazikorewe management ye ariko Lina we ko ari ubwambere agiye gukora indirimbo ariko yasanze azi kuririmba,tumubajije aho akura ubushobozi bwo gufasha abo bahanzi yavuze asanzwe afite kampani ipima ubutaka yitwa Isezerano company akaba ariyo akuramo ubushobozi ndetse ko kukinjiye muri kampani hari igice kimwe kijya muri management y’umuziki ikindi kikaguma muri kampani ipima ubutaka,asoza avuga ko imiryango igifunguye kubahanzi bifuza kujya muri management ye.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibirarangira: Nyuma y’uko Titi Brown afunguwe abantu bakabyinira ku rukoma inkuru ye ishobora kuba igiye kumera nk’iya Prince Kid kuko ubu nawe yongeye guhamagazwa n’urukiko

Inkuru y’akababaro! U Rwanda rwahombye abantu babiri bari bafite akamaro gakomeye bazize impanuka