Inkuru y’akababaro itashye mu mitima y’abanyarwanda nyuma y’uko ba bana bavutse bafatanye bitabaye Imana ku mugoroba.
Ba bana b’impanga bavutse bafatanye baraye bitabye Imana.
Aba bana bavukiye ku Bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru ku wa Kane w’icyumweru gishize, nyuma bahita boherezwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo babagwe batandukanywe.
Umwe mu babyeyi babo, Ntakirutimana Emmanuel amaze gutangariza Kigali Today dukesha iyi nkuru ko aba bana bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.

