Umugabo witwa David n’umugore we Nathalie bahoze bunze ubumwe bafite umubano ushimishije ku rwego ruhagije. Ibibazo bikomeye byatangiye ubwo umugore wa David ‘Nathalie’ yatangiraga kugaragaza ko yahindutse bitari bisanzwe.
Dore uko byagenze:
David na Nathalie bari baziranye cyane kuko bari baramenyanye mu gihe bigaga ku kigo kimwe. Gakegake muri icyo gihe bagiye biyumvanamo kugeza ubwo batangiye guteretana birangira baguye mu Nyanja y’urukundo. muri icyo gihe urukundo rwabo ntirwigeze ruzamo agatotsi.Nyuma yaho, muri ibi bihe turimo baje kubana kandi bagize ubukwe bwiza cyane ku buryo bwashimishije amaso y’inshuti zabo.
Agahinda ntikica, ahubwo kagira umuntu nabi! Ibintu byose byari byiza ariko nyuma y’amezi make ubukwe bubaye, David yatangiye kwikanga ko hari ikintu kidasanzwe. Nathalie yatangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe ku mugabo we. Bigitangira David yacyetse ko ashobora kuba ari we ntandaro y’ikibazo, nuko atangira kugerageza kwitwararika mu bintu byose ariko birangira abonye ko imyitwarire y’umugore idahinduka na gato.
Mu by’ukuri David yumvaga ko umugore we baziranye cyane, ni uko nawe atangira gutekereza ko hari icyaba kiri guhindura umugore we. Byose byaje ubwo umugore wa David yatangiraga gutaha mu rugo akererewe cyane, umugabo we yamwandikira ubutumwa ntamusubize, ndetse akanahisha impamvu zimutera kwitwara gutyo.
Kubera ukuntu David yakundaga umugore we, ntiyifuzaga kumwumvaho imico mibi. Gusa amaze kubona ko birushaho gukomera, David yafashe umunsi umwe akurikirana umugore we.
Ati “Rukundo rwanjye nshobora kuba naragutereranye ariko mbona witwara mu buryo budasanzwe. Ni iki cyabaye?”
Ni uko Nathalie ahita ahungabana ariko asubizanya igihunga ati “hoya Mukunzi, byose biri kugenda neza.”
David ati “ibyo uvuze ni ukuri? Nta bintu uri kumpisha
Undi nawe ati “hoya mukunzi, ntabyo.”
David: “wiboneye undi Nathalie?”
Nawe ati “ni gute utinyuka kunshinja ibintu nkibyo?” Natalie ahita yigendera ariko bigaragara ko ataye umutwe.
Ni uko Nthalie yinjira mu nzu telefone ye iba irasonnye arayitaba. David nawe yari yamukurikiye ku buryo ibyo yavugaga yabyumvaga: “Mukundwa sinari nakubujije ngo ntuze kumpamagara. Ndaza kuguhamagara nyuma uko nshoboye kose.”
Ako kanya David yahise yumva icyo agomba gukora, gusa yirinze gukomeza kubazaguza umugore we dore ko yari yabonye ntacyo ashaka kumutangariza. Ku munsi ukurikiyeho David yafashe umwanzuro wo gukurikirana umugore we ngo byose abyibonere n’amaso ye. Gusa ibyo yaje kubona ntayatekerezaga ko ari byo amaso ye yabona.
Uko yagakurikiye umugore we yaje kumubona akatiye ahantu mu kayira gato. Yahise aparika ako kanya maze abona umugore we yinjiye ahantu mu nyubako ishaje ariko akaba yarabonaga hari amateka afitanye nayo. Ati “ndakeka hano nshobora kuba narigeze kuhaba.” Ni ko David yatekerezaga ariko akumva arashidikanya.
Ni uko David aba aragiye arakomanze maze abona akingiriwe n’umuntu azi. Ati “ni wowe! Ariko uba mu wundi mujyi utari uyu… wahoze uri mama wa Nathalie.”
Umukecuru abura icyo asubiza. Ni uko David akomeza kumubazaguza “uri gukora iki hano? Kuki umugore wange atigeze ambwira ko uba muri uyu mujyi?”
Amaherezo umukecuru aramusubiza ati “urabyumva si njye nagombaga kubikubwira.”
David n’uburakari bwinshi ashaka kwinjira abaza aho Nathalie ari. Umukecuru aranga aramubwira ngo abe ategereje amubwire aze.
David aranga yinjira ku ngufu “hoya rwose, namaze akanya hano hanze…” ageze mu nzu aratungurwa ati “ni ibiki biri kujya mbere hano?” ntiyumvaga neza ko ibyo abonye ari byo koko.
Nathalie yari yicaranyae n’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu bareba televiziyo. Nathalie noneho yahise abona ko bitagishoboka guhisha ibanga rye, yahise abona ko agomba kurivuga. Gusa yari afite ubwoba ko ibyo agiye kuvuga byatuma atandukana n’umugabo dore ko yanamuhishe akanamubeshya.
Ati “aho bigeze ngiye kukubwiza ukuri.”
Undi ati “ni byo urasabwa kumpa ibisobanuro, kandi ni uko bimeze.”
Nathalie ati “narimfite ubwoba ko wari kwanga ko tubana iyo umenya iby’uyu mukobwa wange… Mana yange, ni ukuri nari imfite ubwoba bwo kukubura. Rero mama wanjye niwe wamfashije kumwitaho.
David agahinda karamwica maze arasohoka avuga ko agiye gufata akayaga. Aho ari atangira kwibaza ukuntu umugore we yaba yari afite undi mwana akaba atarigeze abiimenya yewe n’uburyo umugore yatinyutse kumukora ibintu nkibyo”
Ese koko ubu David icyemezo yafashe nyuma kirakwiye? Wowe uri nkawe wakora iki? Hari abantu benshi bashobora gufata icyemezo kuri iki kibazo, ubuzima bwose bugahita busubira inyuma.
Nathalie yasabye imbabazi umugabo we amusezeranya kutazongera kumuhisha na rimwe.
David vuze ko afite igitekerezo maze agira ati “ese muriteguye ngo mwimukire mu yindi nzu? Wowe n’umukobwa wawe ndetse na mama wawe tugomba kuba hamwe.” Ni uko David areba uwo mwana w’umukoba w’imyaka itanu ati “ni karibu mu rugo rushya nawe, sweetie.”
Ni uko umugore ashimira umugabo we ati “Mana yange, sindumva niba atari inzozi ndimo, si nizeye ko ari wowe David! Ndagukunda cyane!”